Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Huye: Hasobanuwe impamvu kwishora mu biyobyabwenge byangiza ubuzima

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/06/17 7:29 PM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, mu Karere ka Huye, hasozwa icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC,cyasobanuye kwishora mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’umuntu,uwigeze kubikoresha yatangarije UMUSEKE ko yabonye ingaruka zo kubikoresha.

Inzego zirandukanye zasabwe uruhare mu guhangana n’ibiyobyabwenge

Ni umuhango wabereye mu Kigo gisanzwe  kivura kinasubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge, Huye Isange Rehabitation Centre, giherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Uwimana Beata, ni umubyeyi w’abana babiri,atuye mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bavuwe na Huye  Isange Rehabitation Centre, yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cy’inzoga.

Yabwiye UMUSEKE  ko ubwo yari imbata y’inzoga nta gaciro muri sosiyete ariko kuri ubu yishimira ko yongeye kugirirwa ikizere ndetse akagarura ubuzima nyuma yo kuvurwa.

Yavuze ko mbere yo kujyanwa kuvurwa, yahoraga mu nzoga, bigatuma ahorana intonganya mu muryango ndetse no mu bandi.

Yagize ati “Mbere nari meze nabi cyane, nari umuntu w’umusinzi nakoreshaga ikiyobyabwenge cy’inzoga.Nari umuntu w’umusinzi, ngahera mu gitondo nywa inzoga nkageza nimugoroba.Nageze hano muri Isange mfite ibiro 35(35kg) ariko ubu mfite 50kg birenga.”

Yakomeje ati “Nageze hano baramfasha, baranyegera, baranganiriza,  igihe kigeze biba ngombwa ko ntaha. Gahunda zose gukoresha , ndazikoresha. Ubu ndi hanze, ngaruka gufasha abantu bafite ikibazo cy’ihungabana. Nabwiye umuganga nti ese umuntu afashe kamwe nkaryama hari ikibazo , umuganga agerageza kutubwira ngo kamwe ntikabaho.”

Uyu mubyeyi ajya kuzanwa mu kigo ku bwe ntiyemeraga ko afite ikibazo ndetse yiyumvishaga ko ahatiwe kuza muri icyo kigo.

Yakomeje agira  ati “Umuryango wanjye wanzanye aha ntemera ko ndawaye, bambwira ngo ese waretse inzoga, nkababwirango ese inzoga zibatwaye iki? Ariko mu by’ukuri nari meze nabi.”

Yavuze ko  muri iki kigo  buri muntu aba afite umuntu umwitaho, ushinzwe kumuganiriza mu bijyanye n’imitekerereze.

Yagiriye inama abandi bagikoresha ibiyobyawenge kubireka kuko byangiza ubuzima bw’umuntu.

Umuyobozi wa Huye Isange Rehabitation centre,Rwagatare Patrick, yasabye imiryango kudaha akato abahuye no kubatwa n’ibiyobyabwenge ahubwo bakerezwa ibigo by’ubuzima.

Rwagatare asobanurira UMUSEKE icyo umuntu uzanywe mu kigo akorerwa yagize ati “Icyingenzi umuntu akorerwa akinjira aha, ni uko tumusuzuma mu buryobwimbitse, kugira ngo turebe igihe yatangiye akoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, tukareba muri ibyo  byose ni ikihe kimubangamiye, arifuza kubisohokamo gute? Niba ari umuntu ugeze mu buryo bwo kubihagarika burundu cyangwa yabasha kubigenzura.”

Yakomeje ati “Ikindi gikomeye mu gukurikirana aba bantu, dukorana bya hafi n’imiryango yabo, tukanayisobanurira. Kuko akenshi umuryango wagize ikibazo  nk’iki hari igihe batekereza ko ibyamubayeho ari ibyo yigira cyangwa  bakumva ko iyo ageze hano agiye kumyura mu cyuhagiro, tunababwira ko gusubirwa bishoboka, ahubwo biri muri urwo rugendo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ,ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,Ndacyayisenga Dinamond, yavuze ko abenshi bari kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobwenge ari abakiri bato nubwo n’abakuru  babatwa nabyo, asaba imiryango kujya iba hafi y’abana babo.

Yagize ati “Turahamagarira umuryango kwita ku bana babo kuko ntabwo ari ikintu cyo kwishimira kubona umwana muto ashobora kwiyahura, ntabwo ari ikintu kiza kubona umuntu atakaza ubuzima ukabona ni ikintu gisanzwe. Tugomba guhamagarira abantu kugira ngo bagire uruhare bagira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagarare .”

Yakomeje ati “Ariko nyuma y’ibyo,turimo turabwira abantu ngo nyuma yo kubikoresha hari ikizere kuko dufite uburyo bwinshi bwashyizweho ,leta yashyizeho uburyo bwiza bw’ubuvuzi  bwegereye umuturage.”

Yasabye ko imiryango ifite abantu babaswe n’ibiyobyabwenge , yajyanwa mu bigo , agatangira kuvurwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima yo mwaka wa 2019 , igaragaza ko Abanyarwanda 5 bafite ikibazo cyo mu mutwe harimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge,ari bo bagana serivisi z’ubuvuzi.

Ikigo Huye Isange Rehabitation Centre, kimaze gutanga ubuvuzi kubabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi , inzoga, n’ibindi basaga 4000 bo mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Muri abo 4000 harimo umuntu umwe wavuwe kubatwa n’imikino y’amahirwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Goma: Umurambo w’umusirikare warasiwe mu Rwanda watashye nk’Intwari

Inkuru ikurikira

RIB ifunze abantu 9 bakekwaho kwiba moto no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Inkuru ikurikira
RIB ifunze abantu 9 bakekwaho kwiba moto no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

RIB ifunze abantu 9 bakekwaho kwiba moto no kurema umutwe w'abagizi ba nabi

Inkuru zikunzwe

  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Rwanda rwasabye ko MONUSCO ihagarika gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uko imirwano yiriwe mu rugamba M23 yasakiranyemo na FARDC muri Gurupema ya Bweza

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umugore yicanwe n’abana be babiri umwe yari afite imyaka 3

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010