Icyoba cya Jenoside muri Congo, ari M23 na FARDC ni nde wigiza nkana ?

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo za Congo Kinshasa zikomeje gukubitwa inshuro ku rugamba

Hashize iminsi mu Burasirazuba bwa Congo,icyoba ari  cyose mu baturage ko hashobora kuvuka Jenoside, kubera intambara imaze iminsi , ihuza M23 na FARDC.Uruhande rumwe ruvuga ko ruharanira uburenganzira bwa bagenzi babo buhonyorwa abandi bakavuga ko batewe n’umutwe w’iterabwoba.

Ingabo za Congo Kinshasa zikomeje gukubitwa inshuro ku rugamba

 Kuva aho gushyamirana hagati y’umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyeCongo bavuga ikinyarwanda ndetse n’ingabo za Leta FARDC gutangiye,abaturage b’iki gihugu batangiye guhungira mu bihugu bituranye na Congo birimo Uganda.

Kugeza ubu nta mubare uzwi ny’irizina w’abamaze guhunga ariko amakuru avuga ko 90.000 by’abaturage bamaze kwambuka umupaka uhuza iki gihugu na Uganda kubera imirwano imaze iminsi.

Usibye gushwiragiza abaturage, iyi ntambara yazanye igitotsi ku mubano wa Congo n’URwanda. Congo ishinja Guverinoma y’uRwanda gushyigikira umutwe wa M23,ibintu yaba uRwanda na M23 byamaganye byivuye inyuma.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Congo yongeye kuzamura ibirego k’uRwanda, ko rwagabye ibitero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe mu bice bya territoire ya Rutshuru, bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ,Gen Brig Ekeng Bomusa Efomi Sylavain,mu itangazo yasohoye icyo gihe ,rivuga ko mu bitero byagabwe, hafatiwemo abasirikare babiri b’uRwanda.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yashyize hanze itangazo ryamagana ibyavuzwe n’igisirikare cya Congo avuga ko ibishinjwa uRwanda nta shingiro bifite.

Icyo gihe ryagiraga riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”

- Advertisement -

M23 yakije umuriro FARDC ibyegeka ku Rwanda…

Uko iminsi ishira ni ko ibintu birushaho gukomera mu Burasirazuba bwa Congo. Itangazo rya Congo yashyize hanze kuwa 12 Kamena 2022, rivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Majoro yaguye ku rugamba mu mirwano ikomeye yashyamiranyije FARDC na M23.

Muri iryo tangazo, yongera kwikoma uRwanda, ivuga ko M23 yafashijwe n’uRwanda. Igisirikare cya Congo cyavuze ko “Inyeshymba za M23 zifashijwe n’intwaro n’abasirikare b’uRwanda “Zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I,Bigega II muri Km5 Gusa mu Mjayepfo ya Bunagana.

Hari uko abasesenguzi babibona…

Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika ,ukurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, Ngabo Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo ibintu bisubire mu buryo ari uko hakubahirizwa amasezerano umutwe wa M23 wagiranye na Leta .

Yagize ati “Ubundi kugira ngo intambara irangire,Leta ya Congo yagombaga kubaha amasezerano bagiranye mu itariki ya 29 Werurwe 2009 n’inyeshyamba za CNDP harimo  kubashyira mu ngabo z’igihugu , bakabarekera rank(amapeti) zabo.Kandi benshi muri abo  bayobozi ba gisirikare bifuzaga kuyobora Kivu ya ruguru.”

Yakomeje ati “Ubwo Leta yabyanze nibwo hongeye kuvuka imirwano ikagera no mu Mujyi wa Goma hagati y’ukwezi kuUgushyingo n’Ukuboza 2012.”

Ikindi uyu munyamakuru avuga ko cyasembuye uburakari bwa M23 ni uko ubwo Leta ya Congo yari mu biganiro n’indi mitwe  iNairobi muri Werurwe uyu mwaka, M23 yahejwe maze igasanga leta nta bushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.

Gusa uyu munyamakuru yemeza ko M23  yahagarika imirwano maze igategereza ko leta icyemura ibibazo buhoro buhoro bitanyuze mu ntambara.

Leta Congo mu bihe bitandukanye yakomeje gushinja uRwanda ko rwaba rufite akaboko muri iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Umunyamakuru Robert Mugabe,ufite ubumenyi mu bya Amategeko akaba anasesengura Politiki y’AKarere k’ibiyaga bigari, yemeza ko Congo Kinshasa irimo  kugira urwitwazo M23 kugira ngo ikibazo cyibe hagati y’uRwanda na Congo.

Yagize ati “ FARDC  iratera bikayigarukira cyane , byayigarukira ntishaka kwmera ko ikibazo cya M23 cyakemurirwa imbere. Abakongomani  barashaka ko ikibazo kiba icy’ibihihugu  bibiri,ibyo bakora,ibisasu  bya M23 babyitirira uRwanda ariko ibyo bakora  byose uRwanda rurahuze ,ruhugiye mu gutegura CHOGM,,nta mwanya bafite wo kuba barasa  muri Congo ,nta n’impamvu bafite ifatika.”

Kugeza ubu amakuru avuga ko imirwano igikomeje, ari nako igisirikare cya Congo cyiri kugerageza kugira ngo kirebe uburyo cyakwisubiza agace ka Bunaganaga , cyambuwe na M23.

Hakomeje kwibazwa igihe n’icyakorwa kugira ngo iyi mirwano ihoshwe , kugira ngo Jenoside itutumba ntikorwe.

Umutwe wa M23utanga intabaza ko mu gihe Leta itazemera kubahiriza amasezerano bagiranye bazarwana kugeza ku munsi wa nyuma

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW