Impuruza ku babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana basaga 500 mu Rwanda bavukana ubumuga bw’ibirenge buzwi nka “Clubfoot” buri mwaka.

Umwana wavukanye ubumuga bw’ibirenge “Clubfoot” aravurwa akaba yakira

Imyumvire ikiri hasi muri rubanda y’uko umwana wavukanye ubumuga bw’ibirenge ari uko biterwa n’amarozi cyangwa bigaterwa n’uko umubyeyi utwite aba yarasetse umwana wavukanye ubwo bumuga cyangwa akaba hari imigenzo ya cyera atakurikije biracyari inzitizi ku kurwanya ubwo burwayi bushobora kuvurwa bugakira.

Hari ababyeyi bafite abana bato bavukanye ubumuga bw’ibirenge buzwi nka “Clubfoot”Ni ubumuga kugeza ubu ubushakashatsi butaragagaza impamvu ibutera uretse ko bushobora guhererekanwa n’abafitanye isano y’amaraso.

Ni ubumuga buvukanwa aho ibirenge by’umwana wavutse biba birebana aho kureba imbere bigatuma agira ingorane mu kugenda.

Ukurikije imyumvire bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubwo bumuga birasa n’ibitanga ishusho rusange y’uko uburwayi bw’ubumuga hari abakibufata nk’ubukomoka ku mbaraga zidasanzwe.

Umubyeyi witwa Turikumana Jean Bosco utuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yabwiye UMUSEKE ko yarafite umwana ufite ubumuga buzwi nka “Clubfoot” akavuga ko akibibona yagizengo ubwo bumuga bwaturutse mu gusekana.

Ati“Kuko abagore bakunze gusekana twatekereje ko ashobora kuba yarasetse umuntu wavukanye ubwo bumaga nawe bikamukurikirana.”

Mukangarambe Dinah utuye mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza nawe yagize ati “Mfite umwana(we nta bumuga afite) w’imfura yanjye yakundaga(umukuru) kuncimbere agenda yigana umuntu ufite ubumuga maze kubyara rero mbonye ameze gutya nahise numva ariwe watumye mbyara umwana ufite ubumuga”

Icyakora aba babyeyi babyaye abana bafite ubumuga bw’ibirenge buzwi nka “Clubfoot” bahera kukuba abana babo baravuwe bakaba bagaragaza ibimenyetso byo gukira mu kwerekana ko imyumvire itari yo kuri ubwo bumuga igomba kurekwa bakajyana abana kwa muganga.

- Advertisement -

Imibare y’ubushakashatsi yaba iyo ku rwego rw’isi n’iyo ku rwego rw’u Rwanda igaragaza ko ubumuga buvukanwa bw’ibirenge ari indwara yibasiye abatari bake ariko igihangayishije kurushaho kikaba imyumvire ya rubanda ku gitera ubwo bumuga.

Habyarimana Jean Claude uyobora umuryango mpuzamahanga wa gikirisito “Hope walks”wita ku bavukanye ubwo bumuga ishami ry’u Rwanda avuga ko mu bice bitandukanye hari abagifite imyumvire yihariye bibeshye ko aribyo bitera ubumuga nko kuba hari abavuga ko umubyeyi yambaye ipantalo atwite, kuba yarasekanye n’ibindi ariko sibyo.

Ati“Nta kintu gitera ubu bumuga kizwi ikirenge cy’umwana cyangwa uturenge tw’umwana twombi uko umwana agenda akurira mu nda y’umubyeyi ikirenge kigenda kijya muburyo butaribwo maze umwana akavuka afite ubwo bumuga.”

Habyarimana yakomeje ashishikariza abantu kujyana abana kwa muganga bafite ubumuga bw’ibirenge buzwi nka “Clubfoot” kuko ari ubumuga buvurwa Kandi bugakira.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze nabo bemera ko hakiri imyumvire itari yo, ku gitera ubumuga bw’ibirenge buzwi nka “Clubfoot” cyangwa ubundi bumuga muri rusange.

Kayigambire Theophile umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza arasaba abaturage bagize ibyago byo kubyara umwana ufite icyo kibazo kugana serivisi z’ubuvuzi hakiri kare.

Ati“Turabwira ababyeyi bagize ibyago bakavukana ubumuga bw’ibirenge bumve ko atari karande ari ubumuga buvurwa bugakira bihutire kubajyana kwa muganga babavure.”

Buri tariki 3 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ubumuga bw’ibirenge buvukanwa cyangwa “Clubfoot” ni umunsi uhuzwa n’itariki y’amavuko y’umuganga kabuhariwe mu kuvura ubumuga bw’ibirenge Ignacio Ponseti ufatwa nk’umukurambere mu kuvura ubwo bumuga hakoreshejwe uburyo bwihariye bwo kugorora, umuryango Hope walks ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima uriya munsi ukaba warijihirijwe ku bitaro bya Gatagara ho mu karere ka Nyanza

Abana bahoze barwaye “Clubfoot” bakavurwa bagakira bahawe ibikoresho byo kuzajyana ku ishuri
Habyarimana uyobora umuryango Hope walks abwira ababyeyi bavukanye ubumuga bw’ibirenge “Clubfoot” kujyana abana kwa muganga kugirango bavurwe

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW