Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho umushinga w’itegeko ukubiyemo ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022-2023, igizwe n’asaga miliyari 4,658.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Abadepite, ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,073.3 Frw angana na 44.6% by’Ingengo y’imari yose.
Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,585.1 Frw angana na 55.4% by’ingengo y’imari yose.
Inkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu yagenewe Miliyari 2,723.5Frw angana na 58.5% by’Ingengo y’Imari yose.
Ibikorwa bikubiye mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 1,227.7 angana na 26.4% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2022-2023.
Dr Ndagijimana yavuze ko ingengo y’Imari igera kuri miliyari 707.1Fwr angana na 15.2% izakoreshwa mu bikorwa bikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 Frw angana na 57% by’Ingengo y’imari yose.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 Frw angana na 19.5% by’Ingengo y’imari yose.
Inguzanyo z’amahanga zizagera kuri Miliyari 1,096.7Frw angana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.
- Advertisement -
Ingengo y’imari izaba yiyongereyeho agera kuri Miliyari 217.8Frw angana na 5% ugereranyije na Miliyari 4,440.6Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021-2022.
Umutwe w’Abadepite umaze kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.

UMUSEKE.RW