Interforce FC yahanwe izira umutoza wayo

Tariki 8 Kamena, nibwo haraye hamenyekanye amakipe ane agomba kuzakina 1/2 cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri nyuma yo gusezerera ayo bari bahuye.

Umutoza mukuru wa Interforce FC yahagaritswe umukino umwe

Umutoza wa Interforce FC izahura na Rwamagana City kugeza ubu, Munyeshema Gaspard, yahagaritswe umukino umwe. Uyu mutoza ntabwo azicara ku ntebe y’abatoza nk’ibisanzwe.

Iki gihano cya Ferwafa cyahawe Gaspard, amakuru avuga ko uyu mutoza yahaniwe ko yagiye mu kibuga kandi atari abyemerewe.

Uyu mutoza mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko abona yarenganye ariko ntacyo yabihinduraho.

Ati “Njye nabonye ikarita y’umutuku ku mukino ubanza wa 1/4 twakinnye na Nyanza FC. Umukino wo kwishyura nari nicaye muri Stade, noneho dutsinda igitego cyavuyemo imvururu kuko umusifuzi wo hagati yaracyemeraga uwo ku ruhande ati si cyo.”

Yongeyeho ati “Ibi byateje imvururu hagati y’abakinnyi. Njye naramanutse negera ikibuga ho gato nshaka kubabwira ngo batuze dukine. Uwambonye ndi kubwira abakinnyi gutyo yahise atanga raporo afata n’amashusho ngo njye natoje kandi mbeshyerwa.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko we abona yarenganye ariko nta kindi yabikoraho ahubwo yiteguye gusiba umukino yahagaritswe.

Umutoza Gaspard avuga ko yarenganye

UMUSEKE.RW