Kamonyi: Abahinzi barataka izamuka rikabije ry’igiciro cy’ifumbire

Bamwe mu bahinzi bakorera mu Murenge wa Rukomo  mu Karere ka Kamonyi, barataka ko kuri ubu ubuhinzi bwabo butagitanga umusaruro ahanini bitewe n’izamuka ry’igiciro cy’inyongeramusaruro.

Abahinzi bavuga ko babura umusaruro kubera izamuka ry’ibiciro by’ ifumbire

Ibi aba bahinzi babitangaje mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2022,Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’uRwanda,Transparency International Rwanda wagiranaga ibiganiro n’abahinzi no mu Mirenge ya Ngamba,Rukoma yo mu Karere ka Kamonyi, hagamijwe ko bagira uruhare mu igenamigambi n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo mu buhinzi n’ubworozi.

Ni gahunda Transaparency International Rwanda ifatanyijemo n’Umuryango CCOAIB mu turere twa Rubavu  na Burera, hagamijwe kurushaho kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere.

Bamwe mu bahinzi, babwiye UMUSEKE ko bashyira imbaraga mu buhinzi bwabo ariko ko izamuka ry’ibiciro ry’inyongeramusaruro ribakoma mu nkokora  ndetse bikanadindiza iterambere.

Niyonsaba Marie Jose , umwe muri Koperative “Twigire Muhinzi” yo mu Murenge wa Rukomo, ahinga imyaka itandukanye  by’umwihariko imbuto za Avoka.

Yavuze ko kubera ibura ry’inyongeramusaruro, yahisemo kujya yikorera ifumbire mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Inyongeramusaruro mu by’ukuri yarahenze.Nakoze ifumbire ya Kompiseri, izamfasha kongera ingufu mu buhinzi bwa njye kugira ngo sinzagire ikibazo  mu bijyanye n’inyongeramusaruro ni ubwo yabura.”

Yakomeje ati “Imbogamizi turi guhura nazo ni izamuka ry’ibiciro by’amafumbire n’inyongeramusaruro.”

Uyu muturage avuga ko  yiyemeje guhinga kinyamwuga mu rwego rwo kongerera agaciro umwuga w’ubuhinzi no kwiteza imbere ndetse akanagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa y’imihigo y’Akarere.

- Advertisement -

Undi nawe witwa Musabyimana Jean Nepomoscene,ahinga ibigori, yavuze ko yari asanzwe ahinga mu buryo bwa gakondo ariko nyuma yo  kuganirizwa, agiye kuvugurura ubuhinzi bwe.

Yagize ati “ Nahingaga mu buryo bwa Gakondo ariko binteye ingufu zo kongera  guhinga mu buryo bwa kinyamwuga kuko bitanga umusaruro.”

Uyu muhinzi nawe yemeza ko inyongeramusaruro  zigikoma mu nkora ubuhinzi bwe ahanini bitewe n’uko ibiciro bihanitse.

Yagize ati “Duhinga ibigori n’ibishyimbo.Twasaba leta ko ifumbire  uko izamuka,ni uko leta yakomeza kudushyiriraho Nkunganire.”

Yakomeje ati “Nk’ubu ifumbire yaguraga amafaranga 500Frw ariko yageze ku arenga  800Frw, twumvaga igiciro cyagabanyuka ho gake.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga ugamije kuzamura ijwi n’uruhare rw’umuhinzi n’umworozi mu mihigo,Twahirwa  Clement,  yabwiye UMUSEKE ko gahunda yo kuzamuara ijwi ry’umuhinzi n’umworozi mu kugira uruhare mu igena n’ishyirwamubikorwa y’imihigo y’Akarere, yitezweho gutanga umusaruro mu bahinzi n’aborozi.

Yagize ati “Habaho urubuga rwo kuganiraho ibibazo bikiri mu buhinzi ndetse n’ubworozi, twe icyo dukora turabikusanya, twamara kubikusanya , tugakora raporo  igaragaza ibikwiye kwitabwaho  mu iterambere ry’Akarere, tukabiganiraho n’inzego bireba.”

Yakomeje ati “Bifasha n’Akarere kuko gahita kamenya aho gashyira imbaraga mu mihigo. Hari abahinzi abahinzi n’aborozi batubwiraga bati,ibijyanye n’imihigo duhura tuyishyira mu bikorwa,ntitwabonaga uko itegurwa, batubwira ngo  dushyire mu bikorwa ibi nibi ariko atari byo byifuzo byacu.”

Twahirwa avuga ko iyi gahunda izarushaho gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abahinzi n’aborozi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi N’ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin,agaruka ku mbOgamizi z’abahinzi bataka ibura ry’inyongera musaruro yavuze ko abaturage begerejwe abacuruzi b’inyongera musaruro mu rwego rwo kubafasha no kudahendwa kandi hagashyirwamo nkunganire.

Yagize ati “Mu bijyanye no kwegereza abahinzi ibijyanye n’inyongeramusaruro, uyu munsi buri Akagari gafite  umucuruzi w’inyingeramusaruro, ni Tubura,turateganya ko habaho umucuruzi wundi wigenga atari uwa Tubura.”

Yavuze ko nk’Akarere bazakomeza gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga, bakoresha ifumbire mva ruganda n’imborera, ndetse no guhinga ku murongo.

Kugeza ubu mu turere twa Kamonyi na Rubavu iyi gahunda imaze kugeramo, imaze guafasha abaturage barenga 9000 bo muri utwo turere.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW