Kamonyi: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica umukecuru yakoreraga 

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiro by'Akarere ka Kamonyi

Umukozi wo mu rugo  utarabasha kumenyekana kugeza ubu arakekwaho  kwica umukecuru witwa Mukamihigo Immaculée  amunize arangije  gukora  ayo mahano ahita acika.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Mukamihigo Immaculée  w’imyaka 75 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga  Mudahemuka Jean Damascène yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi bayamenye saa kumi n’ebyeri z’umugoroba zo ku wa Kane taliki ya 02 Kamena, 2022.

Mudahemuka yavuze ko  amakuru bahawe n’abahageze mbere avuga ko  uyu mukozi yahiraga ubwatsi akareba n’inka z’uyu mukecuru, kandi ko yari amaze iminsi 2 gusa aje muri uru rugo rwa Mukamihigo.

Gitifu avuga ko uyu mukozi batarabonera imyirondoro yasanze umukecuru Mukamihigo  ku gitanda cye, aramuniga. Ku ruhande rw’umurambo we bahasanze ingiga y’igiti, umuyobozi avuga ko yariho amaraso bikekwa ko yayimukubise mu mutwe.

Yagize ati: “Yarangije kumwica afata telefoni  ya mukecuru  ahamagara umuhungu we utuye mu Mujyi wa Kigali ati ‘Mukecuru wawe ntuzongera kumubona’, arangije ahita acika.”

Mudahemuka  yavuze ko uwo muhungu we ari we watabaje abantu bari hafi aho bagezeyo basanga uyu mubyeyi yarangije gupfa.

Ati: “Inzego z’ibanze, Polisi, jngabo n’abagenzacyaha twahageze dusanga uwo mukozi yacitse.” 

Uyu Muyobozi avuga ko hafashwe abantu 2 bakekwaho kuba bazi uyu mukozi, kuko ari bo bamurangiye akazi kuri uyu mubyeyi Mukamihigo.

- Advertisement -

Mukamihigo Immaculée  yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, akaba yishwe  ubwo abarokokeye i Kabgayi bibukaga Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 35.

Umurambo wa Mukamihigo Immaculée  uri mu Bitaro bya Polisi  Kacyiru kugira ngo  usuzumwe.

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.