Kayonza: Abantu icyenda bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe cy’abandi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Kayonza

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ,yafashe abantu icyenda bari mu bikorwa by’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko,Bari mu birombe by’abandi.

Ibiro by’Akarere ka Kayonza

Aba bose uko ari icyenda bafashwe kuwa Gatandatu,Tariki ya 04 Kamena, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo,bafatirwa mu Mudugudu wa Karagari I, Akagali ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza.

Bose bafashwe barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, mu Kirombe cya Kompanyi yitwa LUNA Mining Company, bifashisha ibikoresho gakondo.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko amakuru yo gufata aba bantu yaturutse ku bashinzwe umutekano w’iki Kirombe.

Yagize ati ” Polisi yahawe amakuru yizewe ko hari itsinda ry’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kirombe cya Rwimishinya binyuranije n’amategeko. Ibikorwa byo kubafata byahise bitangira nibwo basanze bamwe bacukura abandi boza amabuye ndetse hari n’abayungurura amabuye bakoresheje ibikoresho gakondo. Polisi yafashe ikiro 1 cy’amabuye ya Gasegereti atunganyije, hanafatwa ibiro 30 by’amabuye bari bakirimo gutunganya, bose bafashwe barafungwa.”

SP Twizeyimana yaburiye abantu bose bajya gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya kubireka, uretse kuba ari icyaha cyo kwiba baba bashobora no guhura n’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

- Advertisement -

IVOMO: RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW