Umukozi wo mu rugo kwa Rudasingwa Emmanuel Victor yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko ari we wishe wa mwana waho Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko.

Ababyeyi ba nyakwigendera batuye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.
Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”
Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.
Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.
Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.
Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.
Agahinda ni kenshi ku muryango wabuze umwana bikekwa ko yishwe n’Umukozi wo mu rugo


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.
Bavuga ko uyu mukozi nawe afite abana.Yaba yabitewe n’ishyali.Ku isi hali UBUGOME bukabije.Reba inzira-karengane zirimo gupfa muli Ukraine.Mu Kilatitini,baravuga ngo:” Homo Homini Lupus Est”.Bisobanura ngo:” Man is Wolf to Man” (Umuntu ni ikirura ku bandi bantu).Urugero,kuva Muntu yaremwa,intambara zimaze gutwara abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Byerekana ko abantu bananiye Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abayumvira.Ibirimo kubera ku isi byerekana ko uwo munsi uri hafi.
RIB IKORE AKAZIKAYO TURAYIZERA
keretse basubije igihano cyurupfu akakanya nawe akamusangayo
Mwiriwe neza njyewe mbona ababyeyi dukwiye guhagarika abakozi batubera mungo muburyo buhoraho mugihe ntamwana wuruhinja dufite hakwiye kubaho umukozi uza agakora amasuku muri wkende agahenbwa agataha u undi natwe tukiva kukazi tukihutira kujya murugo
Abdou, nanjye nkawe, abakozi baba mu ngo oya, ntasubiye mu byo uvuze, ntabivuga nabi. Twafashe umwanzuro bimaze kutugora. Mu ntangiriro umwe abona ko bidashoboka ariko byatubereye umugisha. Ntibikemura byose ariko nko guteka abana nabo barafasha, twese tugafatanya, utashye mbere arateka, uje nyuma akoza ibyombo. Twagerageza aho bishoboka. urakoze cyane.
yewe twese nukubyitoza pe!kuko abantu bafite indwara zo mu mutwe baba barakuranye mu miryango bakuriyemo!cg ugasanga umukozi utunze afite karande zo mu miryango zo kwica abantu,erega abantu bamennye amaraso biteza umuvumo igihugu cyacu.kwica abantu basigaye barabigize nk’umukino kuko ntibibagora biri mu maraso!Mubyukuri babyeyi tube maso pe!
Kuruhande rumwe ibyo uvuze nibyo. Ariko se urwo ruhinja rwo aramutse asanganywe umutima wo kwica rwo ntirwabigenderamo. Imana itworohereze itugirire neza muri iyi minsi .kuko mwene muntu kumumenya biragoye.
Ariko uyu murozi mwicanyi biramugaragaraho ko yica.
imana imwakire
sinunva ukuntu umuntu abana nashitani ntamenyeko abananayo Kandi shitani ntiyihishira,mbereyokwica umwana hari
ibimenyetso yerekanaga,
birababaje cyane ,IMANA nimwakire mubayo,
Kandi twese tujye kumavi dusengere abantu ba
dafite ubumuntu,
NABAMBWE. ASYI. DORE UKO GISA. N’ubundi kirareba nk’umwicanyi. Ubwo uyu mwana kimuhoye iki koko. Anyibukije KEZA DISI. Ariko ibye ko mudaheruka kubitugezaho. Urabona? Ariko se wa mugani tubareke, umva, basigaje kujya baturoga. Hari abahisemo kujya basangira n’abakozi babo kumeza. EH; Yego, ntawemenya da. Hari n’ubwo ashobora kuza ari gatumwa. Muroge magazi.
Hello, habeho gukoresha abakozi bataba murugo cg abakozi baba murugo numubonana gatoya akantu ko kurakara cg gusuzungura cg kwinuba wihutire kumwirukana, fite number mufashe ndigushaka akazi yaba akazi ko gutwara imodoka 0789663818
Burundu ntihagije,yarakwiye gupfa nawe akumva,Imana ihe ababyeyi kwihangana nubwo bigoye kubyakira! RIP Davis 🙏
Nyamara uyu munyagwa kumufunga byorora abandi nkawe kuko Hari abumva ko yahemuka akajya kurya yicaye mageragere atishyura inzu kabisa leta ihinduye ibihano kubicanyi byagabanuka cyane
Uyu atica yaba afite icyibazo.. biramusa…!!!
Mumukanire urumukwiye kuko no kumuburanishs ari uguta igihe umuntu uniga umwana nk uyu nguyu w umuziranenge.
Ahubwo nawe bamwice kuko burundu nihagihe kumugome nkuyu windengakamere .rwose leta izatubabarire igihano cyurupfu igisubizeho naho ubundi bazahora bakora ibyaha nkibi kubushake kuko gufungwa nacyo bibabwiye .
Uko gisa sicyo kibazo. Kuko umwicanyi ntagira isura nziza ntasura yajemo kumena amararo. Itang. Uzavusha amararo wese Imana izahoraamaraso amaraso nawe amararo ye azameneka.
Abanyarwanda turabo gusengerwa kbs. Ntamwaka urashira undi mwana ajugunywe mu kidomoro cyamazi
Abo bana kweli. Baziliki? Nibintu biruhije kumva. Nihanganishije Ababyeyi babo Bana.
Abanyarwanda twataye Ubumuntu. Turabo kugangahurwa n, Uwiteka. Amaraso arasama. Tuyubahe
Mwiriweneza? birabaje cyane! kubona wizera umukozi yarangiza akaguhemura, gusa mwihangane nkumuryango wu mwamwana , uwomukozi akurikirankwe .
Mwiriwe. Ashobora kuba yaratumwe. kandi muzajye mubanza muvugane nabo igihe kirekire mwa bavandimwe mwe. Gukura umuntu hanze ukaza ukamushira mubana nukuri tutamuzi!!! Byonyine nanjye ndamureba umusatsi ugahagarara. Nitureke ubutetsi naho aba bana bazajya bavuga yuko tutabaye ababyeyi beza.