Kiyovu Sports yabwiye abifuzaga Serumogo gusubiza amerwe mu isaho

Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, amakipe akomeje kurambagiza abeza azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Serumogo Ally azakinira Kiyovu Sports mu yindi myaka ibiri iri imbere

Umwe mu bagize umwaka mwiza, ni myugariro w’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports, Serumogo Ally wafashije ikipe ye n’ubwo itabashije kwegukana igikombe cya shampiyona nk’intego iyi kipe yari yihaye.

Nyuma yo kuvugwa mu makipe menshi, uyu myugariro yafashe umwanzuro wo kongera amasezerano y’indi myaka ibiri mu ikipe ye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mbere yo gufata icyemezo cyo kongera amasezerano muri Kiyovu Sports, Serumogo Ally yabanje kwishyurwa amafaranga yari aberewemo, cyane ko ubwo yaherukaga kongera amasezerano atahawe amafaranga yose ya recruitement.

Serumogo yaje muri Kiyovu Sports avuye muri Sunrise FC yabereye kapiteni igihe kinini. Ni umukinnyi uzwiho gucisha make kandi agakora akazi ke uko bikwiye.

Kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, byatumye ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse abona umwanya ubanzamo mu mikino ibiri iheruka.

Serumogo yahisemo kuguma muri Kiyovu Sports yamuzamuriye izina

Ubwo yuzuzaga imikino 110 amaze gukinira Kiyovu Sports, yabishimiwe n’Ubuyobozi bw’ikipe
Ni umwe mu beza Kiyovu Sports igenderaho

UMUSEKE.RW