Mu marira menshi, Marcelo yasezeweho mu cyubahiro na Real Madrid

Ku wa Mbere tariki 13 Kamena mu Mujyi w’i Madrid, habaye umuhango wo gusezerera uwahoze ari umukinnyi wayo mu myaka 15 ishize. Marcelo Vieira da Silva Júnior w’imyaka 34, yavuze ko adasezeye umupira w’amaguru kuko yumva agifite igihe kindi nk’umukinnyi.

Marcelo na bagenzi be bahaye byinshi Real Madrid

Ati “Ntabwo nifuza gusezerera ruhago aka kanya. Ndumva ngomba kongera gukina.”

Abajijwe ku kuba hari aho yakongera kuzahurira na Real Madrid bahanganye ari mu yindi kipe, Marcelo yavuze ko yumva nta kibazo kirimo n’ubwo yiyemerera ko ari umukunzi w’iyi kipe.

Ati “Guhura na Real Madrid? Ndumva nta kibazo kirimo. Ndi umukunzi wa Real Madrid ariko ndi n’umunyamwuga.”

Uyu myugariro yegukanye ibikombe 25 muri Real Madrid. Muri ibi harimo bitanu by’irushanwa ry’amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi [UEFA Champions League].

Marcelo wasezeye mu marira menshi, yavuze ko yishimiye ko Real Madrid hari ibyo yagezeho bari kumwe nk’umukinnyi kandi wakinaga.

Ati “Ndishimye cyane ku byo twagezeho mu myaka ishize. Madrid izahora iteka mu mutima wanjye ariko ikizahora gishengura umutima wanjye ni uko ntabonye amahirwe yo gukina na Chelsea na Reece James i Santiago Bernabeu mbere yo gusezera aha.”

Bamwe mu bakinanye na Marcelo mu myaka ishize, barimo Cristiano Ronaldo, Iker Casillas n’abandi, bageneye ubutumwa burimo amagambo asobanura neza uyu myugariro uwo ari we.

Cristiano Ronaldo ati “Birenze gukinana. Umuvandimwe nahawe n’umupira w’amaguru. Mu kibuga yari umwe mu byamamare nishimiye kubana nabyo mu rwambariro.”

- Advertisement -

Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Real Madrid, yagaragaje ko uyu myugariro yaje ari umwana agakurana na bakuru be.

Ati “Waje uri umwana. Ni kangahe natatse nti Marcelo garuka? Urakoze kuba warabaye mwiza. Nkwifurije ibyiza gusa kuri ejo hazaza.”

Uyu myugariro wari watoranyijwe na bagenzi be ngo ababere kapiteni, ntabwo yigeze abona imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino ariko yagiye afasha cyane umutoza, Carlo Anceloti mu rwambariro.

Marcelo yegukanye ibikombe 25 mu mateka ya Real Madrid
Yasezeye mu marira menshi
Nyuma ya Roberto Carlos [uri ibumoso], Marcelo azahora yibukwa muri Real Madrid
Iker Casillas yavuze ko myugariro Marcelo yari indashyikirwa mu bo bakinanye

UMUSEKE.RW