Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ngoma: Umugabo yafatiwe mu cyuho asaba amafaranga abacuruzi avuga ko akorera RDB

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/06/15 12:02 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Kamena yafashe umugabo witwa Habyarimana Valentin w’imyaka 36, akurikiranyweho kwiyitirira umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), aho yafashwe yaka abacuruzi babiri ibihumbi 620 ababwira ko bacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Uyu mugabo yari amaze gusaba abacuruzi ibihumbi 620Frw

Habyarimana yafatiwe mu cyuho yaka amafaranga, afatirwa mu Mudugudu wa Akabanda, akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge, afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, akaba yarakaga amafaranga abacuruzi babiri, Nkuranga Theoneste na Mukankusi Clementine.

Umwe yari yamwatse ibihumbi 320Frw undi amwaka ibihumbi 300Frw, ngo abareke bakomeze ibikorwa byabo  by’ubucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Habyarimana yafashwe ari kugenzura ibicuruzwa byarangije igihe, anareba abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM.

Kwamamaza

Yagize ati : “Habyarimana yari afite ikarita y’impimbano yerekana ko ari umukozi wa RDB, afite n’inyemezabwishu yerekaga abacuruzi ko ari umukozi ushinzwe kugenzura niba abacuruzi bubahiriza ibisabwa mu bucuruzi. Yafashwe nyuma yo gutera ubwoba abo bacuruzi babiri bo mu Mudugudu wa Akabanda ko bazishyura amafaranga y’ibihano ndetse ko agiye kubafungira ubucuruzi bwabo nibatamuha amafaranga ibihumbi 620Frw ngo abareke bakore.”

Mu gihe gito ubwo yari arimo kuzuza gitansi yemeza ko bamuhaye aamafaranga ibihumbi 620Frw, umwe muri abo bacuruzi yatahuye ko uyu Habyarimana ashobora kuba ari umutekamutwe, amaze kwerekeza ku yandi maduka mbere y’uko agaruka gufata amafaranga, ahamagara Polisi.

SP Hamdun Twizeyimana ati “Abapolisi bahise bagera ahabereye ikibazo nibwo bamubajije aho akorera abura ibisobanuro, bigaragara ko atari umukozi wa RDB ahubwo yashakaga kwiba amafaranga y’abacuruzi, niko gufatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yashimiye abacuruzi bahamagaye Polisi uyu mutekamutwe agafatwa, asaba abacuruzi kujya bitondera abantu baza babasaba amafaranga kujya bashishoza bakamenya niba inzego biyitirira ngo babake amafaranga ari zo zabatumye.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kibungo kugira ngo hakurikizwe amategeko.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Amajyaruguru: Abafite ubumuga bw’uruhu basabwe gusohoka “mu nzu yo kwitinya”

Inkuru ikurikira

Lt.Gen Muhoozi arifuza guhura na Perezida Tshisekedi imbonankubone

Izo bjyanyeInkuru

Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

2023/06/04 11:18 PM
Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

Nsabimana uzwi nka Sankara yitabiriye umuhango wo kwibuka aho avuka

2023/06/04 6:04 PM
Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

2023/06/04 2:20 PM
Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge i Burera

2023/06/04 2:02 PM
Ubuziranenge bw’ibiribwa bwagaragajwe nk’intwaro mu kongera abasura u Rwanda

Ubuziranenge bw’ibiribwa bwagaragajwe nk’intwaro mu kongera abasura u Rwanda

2023/06/04 12:00 PM
Abana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe umukoro

Abana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe umukoro

2023/06/04 8:25 AM
Inkuru ikurikira
Lt.Gen Muhoozi arifuza guhura na Perezida Tshisekedi imbonankubone

Lt.Gen Muhoozi arifuza guhura na Perezida Tshisekedi imbonankubone

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

2023/06/05 7:21 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010