Nyagatare: Umugabo yishwe n’abagabo bikekwa ko yasambanyirizaga abagore

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Nyagatare

Akagari ka Nyarurema ,Umudugudu wa Kabeza mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, haravugwa amakuru y’urupfu rw’uwitwa Ngoga Valensi w’imyaka 21 yishwe akaswe ijosi.

Ibiro by’Akarere ka Nyagatare

Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022, mu masaha y’umugoroba nk’uko umugore wa nyakwigendera abitangaza.

Amakuru avuga ko intandaro y’urwo rupfu, ari umubano udasanzwe nyakwigendera yari afitanye n’umugore  w’ukekwa gukora ayo mahano.

Ukekwa bivugwa ko yabwiwe n’umugore we ko yari asanzwe abana na nyakwigendera, ibintu byamushegeshe, bigatuma acura umugambi mubisha.

Uyu mugabo ushyirwa mu majwi mu gusambanya umugore w’abandi, yamenye amakuru y’ibitangazwa maze  mu gushaka kubihinyuza , ashaka gutanga ikirego mu Isibo y’umudugudu bari batuyemo, mu gihe batari bwaburane nibwo yishwe akaswe ijosi.

Umugore wa nyakwigendera mu buhamya bwe, yavuze ko yahawe amakuru n’abaturanyi be ko umugabo we yishwe.

Yagize ati  “Ejo njye ntabwo nari niriwe aha umunsi wose(avuga ku cyumweru),usibye  ko nahashyitse saa kumi n’imwe zo ku mugoroba. Ndaza, nsanga nta muntu uhari, ndicara bigera nka saa kumi n’imwe n’igice(17H30), nibwo yangezeho, ndamubaza nti ese ko wari wareze abagenda bagutera urwo rubwa ngo ubana n’abagore babo, byagenze gute mwaburanye? arangije arambwira ngo ntabwo twaburanye, nababuze? Ndumva bitandimo , nabyihoreye[nubwo] nababuze. Nibwo yanyatse umwana bagumana aho, arangije nti ese nta giceri cya 100Frw ufite ngo njye ku cyapa, ndakimuhereza aragenda.Nubwo twaherukanye.”

Asobanura uko yamenye urupfu rw’umugabo we yagize ati “Byari nka saa moya, ntetse mbona umugore n’umukobwa baje barakomanga,b arambwira ngo uzi ibyabaye? Ndababaza nti byagenze bite? Umugabo wawe yarwanye n’undi ariko bamuciye ijosi,nti ese bapfuye iki? Ntitubizi tubonye agaramye mu muhanda yapfuye.”

Uyu mugore yavuze ko amaze guhabwa amakuru y’umugabo yagiyeyo agasanga yamaze kwitaba Imana ariko hari n’inzego z’umutekano zirimo na Polisi y’Igihugu.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse, yabwiye UMUSEKE  ko ubuyobozi bwamenye amakuru ndetse ko iperereza rigikomeje ngo abakekwa bose batabwe muri yombi.

Yagize ati “Ni abantu bari bafitanye amakimbirane muri uwo Mudugudu wa Kabeza. Uwo nyakwigendera yasambanya umugore w’abo bamwishe. Bakomeza bagirana amakimbirane. Kuri uwo munsi niba barahuriye mu kabari, birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo uwa kabiri ntabwo araboneka.”

Uyu muyobozi  yavuze ko batari basanzwe bazi iby’ayo makimbirane aboneraho gusaba abaturage kutihanira.

Yakomeje ati “Ntabwo twari tuzi ko bafitanye amakimbirane kuri urwo rwego .Turakangurira abantu kudacana inyuma binyuze mu nteko z’abaturage ndetse n’izindi nama dukorana n’abaturage ariko na none ,icya kabiri  ni uko icyo kwihanira , bikagera ku rwego rwo kuba yakwica umuntu bidakwiriye ahubwo bakabaye bagana inzego z’ubuyobozi, bakagaragaza ikibazo, zikabafasha  gukemura ikibazo n’amakimbirane bitaragera kuri urwo rwego.”

Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe .Mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gatunda, undi akaba agishakishwa.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW