P. Kagame yakiriwe muri Leta zunzwe Ubumwe z’Abarabu

UPDATE: Nyuma yo kugera muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Perezida Paul Kagame yahuye n’Umuyobozi w’icyo gihugu Sheikh Mohamed Bin Zayed akaba ari umuvandimwe wa Nyakwigendera Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wayoboraga kiriya gihugu.

Perezida Paul Kagame aganira n’Umuyobozi wa EAU, Sheikh Mohamed Bin Zayed

Perezida Kagame yamugejejeho ubutumwa bw’akababaro nyuma banaganira ku mubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Abanyacyubahiro bari mu biganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranaga

 

Inkuru yabanje: Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari Abu Dhabi  muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu gufata mu mugongo iki gihugu nyuma yo kubura uwahoze acyiyobora.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Abu Dhabi

Kuri twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, banditse ko “Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri ishinzwe ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyar Al, yakiriye Perezida Paul Kagame I Abu Dhabi.”

Yagiye guha icyubahiro Nyakubahwa Sheik Khalifa Bin Zayed Al Nahyan wayoboraga kiriya gihugu ndetse akaba afatwa nk’uwagiteje imbere.

Ku wa 13 Kamena 2022 nibwo inkuru mbi yatashye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ko Sheik Khalifa Bin Zayed Al Nahyan yitabye Imana ku myaka 74 y’amavuko.

Sheikh Khalifa yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Abaramu kuva muri 2004. Mu gihe cye akaba yaragagaje impinduka ku butegetsi aho yagerageje kugiteza imbere

Muri 2014 yatangiye kubura mu ruhame, hacyekwa ko yaba afite indwara ifata ubwonko.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’iki cy’Ihugu bwahise butegeka ko hajyaho icyunamo ndetse n’amabendera ari mu gihugu hose akururtswa ndetse n’imirimo igahagarara iminsi itatu mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mugabo yabashije guhuriza hamwe ubwami 7 burimo na Dubai bashyiraho umurwa mukuru Abou Dhabi.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano na Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ndetse muri Mata uyu mwaka, Perezida Kagame  yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shkhboot Bin Nahyan Al Nahyan, ari na we wamwakiriye .

Icyo gihe yaje mu  Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa yapfuye

Perezida Kagame aganira na Sheikh Shakhboot bin Nahyar Al, Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri EAU

UMUSEKE.RW