Putin yumvise ibyifuzo by’Intumwa za Africa ndetse agira ibyo yemera

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Vladimir Putin asezeye Perezida Macky Sall

Ni uruzinduko rw’amateka, Perezida Macky Sall wa Senegal ari kumwe na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat bagiriye mu Burusiya kuri uyu wa Gatanu bakirwa na Perezida Vladimir Putin.

Perezida Vladimir Putin asezeye Perezida Macky Sall

Perezida Macky Sall yashimye uburyo bakiriwe kandi ibyifuzo byabo Perezida Putin akabyumva.

Yagize ati “Perezida Putin yatwemereye ubushake afite mu korohereza icuruzwa ry’ingano ziva muri Ukraine. Uburusiya bwiteguye na bwo korohereza iyoherezwa mu mahanga ry’ingano zabwo, n’ifumbire mva ruganda.”

Perezida wa Senegal yasabye abafatanyabikorwa ba Africa ku Isi gukuraho ibihano byafatiwe ingano cyangwa ifumbire mva ruganda yoherezwa kuri uyu mugabane.

Dr Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, we yatangaje ko mu bindi baganiriye na Perezida Putin ari uburyo Africa yifuza ko ikibazo kiri hagati ye na Ukraine gikemuka mu nzira y’amahoro.

Banaganiriye ku ngaruka intambara yagize mu Karere no muri Africa no ku Isi muri rusange.

Intumwa za Africa zasabye Perezida Putin n’abandi bafashe ibihano korohereza ingano n’ibindi byangombwa nkenerwa koherezwa mu bihugu binyuze mu bwato, kugira ngo Isi ihangane n’ibibazo by’ubukungubirimo ibura ry’ibiribwa, ingufu ndetse n’izindi ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu bindi baganiriye ni umubano Africa isanzwe ifitanye n’Uburusiya, ndetse n’uburyo habaho kubaka amahoro arambye ku isi.

Uyu munsi Perezida Putin yaganiriye n’abashyitsi be begeranye adakoresheje ameza maremare

Ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022, nibwo Perezida Macky Sall na Dr Moussa Faki Mahamat buriye indege berekeza mu Burusiya.

- Advertisement -

Urwo ruzinduko rwa Sall rwateguwe nyuma y’ubutumire bwa Putin, Perezida Sall azajyana na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Macky Sall.

Tariki 31 z’ukwezi kwa Gatanu, Perezida Macky Sall yari yagiranye ibiganiro n’Abayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi baganira ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa gifitanye isano n’intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Ukraine n’u Burusiya biri mu bihugu bya mbere byohereza ingano nyinshi ku Isi ndetse n’ibindi binyampeke muri Afurika, mu gihe u Burusiya ari cyo gihugu cya mbere cyohereza ifumbure muri Afurika.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Afurika irimo guhura n’ibibazo itigeze ihura na byo kubera intambara yo muri Ukraine, bikiyongeraho ibibazo uwo Mugabane uhanganye na byo birimo imihindagurikire y’ikirere ndetse n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Macky Sall avuga ko kuba u Burusiya bwarafunze icyambu cya Odessa, byagize ingaruka ku biribwa Ukraine yohereza hanze.

Umuyobozi w’Uburusiya yahaye agaciro cyane intumwa za Africa, bakaba baganiriye begeranye nta mwanya munini uri hagati yabo nk’uko mbere yagiye abigenza agiye guhura n’abandi bantu.

Intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine imaze iminsi 100, yatangiye tariki 24 z’Ukwezi kwa Kabiri, muri 2022.

UMUSEKE.RW