RD Congo: Ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu zahagaritswe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu zahagaritswe kubera urwikekwe rw’uko ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi bashya ba M23 bakoresha inzira y’amazi mu guhungabanya umutekano wa RD Congo.

Iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ubwikorezi, itumanaho n’ubukerarugendo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu nyandiko yandikiye abayobozi batandukanye ndetse na ba nyir’ubwato bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Minisitiri Alimasi Mathieu yagize ati “Urebye uko umutekano wifashe vuba aha, Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ibinyujije muri Minisiteri ifite ubwikorezi mu biyaga mu nshingano zayo, ibuza ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu, guhera ku ya 8 Kamena 2022 kugeza igihe bazamenyeshwa kongera gukora ingendo z’ijoro.”

Muri iyi nyandiko, Minisitiri Alimasi yahamagariye ba nyir’ubwato gushyira mu bikorwa iki cyemezo, nk’uko we abivuga “Bifitiye inyungu rusange abaturage.”

Abacongomani benshi bakomeje kugaragaza ko ari “umwanzuro uhubutse” ko Guverinoma ifite inshingano zo guharanira umutekano w’abaturage no kutababuza uburenganzira bwabo.

Hari abavuga ko “Mu by’ukuri iki cyemezo ntabwo ari icy’umutekano” ko ahubwo ari ” akaga ku baturage.”

Ubwato mu kiyaga cya Kivu bwifashishwa mu ngendo zihuza Intara za Kivu zombi ndetse bugira n’uruhare runini mu bijyanye n’ubucuruzi muri Goma-Bukavu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -