Rusizi: Abanyeshuri basabwe kwanga inyigisho zibacamo ibice

Muri uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28, Abanyeshuri basabwe kwanga inyigisho z’urwango zibacamo ibice.

Abanyeshuri bavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

Abanyeshuri n’abarezi basabwe kandi guharanira kubaka u Rwanda rufite iterambere birinda icyarusubiza mu mwijima wa Jenoside.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nkungu, Mutesa Jean Bosco MUTESA Jean Bosco mu butumwa yasabye abarimu gutanga uburere buzira amacakubiri.

Yagize ati “Turasaba abanyeshuri kumvikana ku buryo nta mwarimu wabigisha ngo abavangure, Ndasaba abarimu gutanga uburere bwiza bugendanye n’igihe turimo ku buryo nta macakubiri yaboneka mu bana bigisha.”

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Nyarushishi, abanyeshuri n’abarezi bawitabiriye ni abo mu bigo by’ishuri bya Gs Matare, TVET Matare, TVET Nyarushishi na Gs Nyarushishi.

Abanyeshuri basabwe kwanga inyigisho z’urwango

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi