Akarere ka Rusizi kashimiwe ku kuba karabaye Indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu gahize Uturere twose mu gihugu mu bikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 9 gashyikirizwa inka ebyiri z’Ubumanzi.
Iki gikorwa cyabaye kuwa 03 Kamena 2022 kibera mu Murenge wa Rwimbogo wo mukarere ka Rusizi ari naho urubyiruko rwari ruri ku rugerero rw’inkomezabigwi rwamaze amezi agera kuri atatu rukora ibikorwa bitandukanye mubyo rwari rwariyemeje.
Mu kanyamuneza kenshi urwo rubyiruko rwabwiye UMUSEKE ko ibyo bari biyemeje gukora bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage babigezeho.
Dusabeyezu Jean Pierre intore ihagarariye izindi mu Murenge wa Nzahaha ati” Twakanguriye abantu kwikingiza Covid-19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, twubakiye abatishoboye uturima tw’igikoni tunatereramo imboga, twubakiye abatishoboye amacumbi yo kubamo.”
Mukashema Christine yavuze aho imbaraga bazivanye byatumye bahiga abandi ati “Imbaraga zaturutse mu bufatanye, nishimye cyane kuba twabaye Indashyikirwa turakomeza dukore, ibikorwa twakoze ni byiza tuzakomeza kubikora tuzamura iterambere ndashishikariza abazadukurikira mu bikorwa by’Urugerero kwitabira no kwitanga.”
Bamwe mu bakorewe ibikorwa n’uru rubyiruko barimo abana b’imfubyi batandatu bibana bubakiwe inzu bavuzeko bishimye bizabafasha kwiteza imbere nyuma yo kubona aho kuba.
Nimpano Jeanne ni umwe muri abo bana ati ” Ntitwagiraga aho kuba, twacumbikaga kuba tubonye aho kuba turishimye byaturenze turashimira uru rubyiruko.”
Kibiriga Anicet Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko bishimiye kuba bahawe inka ebyiri z’ubumanzi byabateye imbaraga zizatuma no mu yindi mihigo bazahora imbere ibikombe byose bikaguma mu Karere ka Rusizi, yizeza urubyiruko gukomeza gukorana.
Ati ”Twishimye cyane, byaturenze kubona duhabwa inka ebyiri z’Ubumanzi, biduhaye imbaraga n’ibindi bikombe bisigaye inyuma tubashe kubitwara bizahore mu karere kacu, tuzakomeza kwifashisha urubyiruko zo mbaraga z’igihugu.”
- Advertisement -
Kayirangwa Anita Umunyamabanga Nshingwa bikorwa ushinzwe Ubumwe bw’abanyarwanda Itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE yavuze ko hari byinshi Impamyabigwi z’i Rusizi zakoze byatumye zihiga izindi.
Ati” Dutangira ibikorwa by’Urugerero bose bari bafite ibyo bifuza kugeraho, muri Rusizi bagiye barenza ibyo bari batekereje, udushya twinshi nta kubabwiriza icyo bakora, bakoze ibikorwa bizaramba no gukorana.”
Yasobanuye Inka y’Ubumanzi asaba urubyiruko kuticara ngo rutegerereze abakuru ko aribo gusa bagomba gukora ibikorwa byo kubaka igihugu anabizeza ko nka MINUBUMWE bazakomeza gufatanya nabo mu bikorwa bitandukanye.
Ati ” Inka y’Ubumanzi ihabwa Akarere kabaye aka mbere ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko Akarere ka Rusizi kahawe inka n’iyayo, utundi twahawe inka z’Indashyikirwa. Turasaba urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ntabwo tubareka dukomeza gukorana turabashimiye baritanze bakoze ibikorwa byiza turabasaba kubera urugero urubyiruko n’abakuru kuribo babibwirane twubake igihugu”.
Mu bikorwa byakozwe n’uru rubyiruko mu gihe cy’amezi atatu harimo kurwanya imirire mibi, gufasha gusubiza mu ishuri abana baritaye, kubaka no gusanura amazu atanu y’abatishoboye. Byakorere mu Mirenge ya Gashonga ,Nzahaha na Nyakarenzo.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi