Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rutsiro: Afunzwe akekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore yasambanyaga

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/06/21 8:56 PM
A A
2
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Munyarukiko Jean w’imyaka 60 wo mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, afunzwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyiramugisha Solange w’imyaka 34, ukomoka mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE , ni uko uyu mugore yagiye gusura Munyarukiko kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022,bigeze mu masaha ya nimugoroba yo ku cyumweru tariki ya 19  nibwo uyu mugabo yahamagaje Abajyanama b’ubuzima, ko ubuzima bw’umushyitsi we butameze neza, ariko aza guhita yitaba Imana akigezwa kwa muganga.

Related posts

Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

2022/07/06 11:45 AM
Perezida Tshisekedi yaraye i Luanda, isi yose imuhanze amaso we na Perezida Kagame

Perezida Tshisekedi yaraye i Luanda, isi yose imuhanze amaso we na Perezida Kagame

2022/07/06 9:42 AM

Ibyo bikimara kuba, kuwa mbere mu gitondo , yamenye amakuru ko uwari wamusuye yamaze gushiramo umwuka, niko guhita ahunga agerageza gucika inzego z’umutekano n’ubwo yaje gutabwa muri yombi. Andi makuru ni uko ukekwa yari yaratandukanye n’umugore akaba yari asanzwe yibana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Mpirwa Migabo  yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu Murenge wa Mushonyi agerageza gucika inzego z’umutekano,asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Arafunze nibyo , aracyakorwaho iperereza.Icya mbere ni ugutanga amakuru.Impamvu uyu akekwa ni uko nta baturage yigeze amenyesha ikibazo yahuye na cyo cyangwa umuntu yakiriye.Niba ari umuntu ugusuye ukamutangariza ubuyobozi ndetse turashishikariza abaturage gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gutanga amakuru no kwirinda icyatuma  haba impanuka nk’izo zitateganyijwe.”

Kugeza ubu ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera afungiye kuri polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rigikomeje.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE .RW 
Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Nyanza: Umushumba yasanzwe ku irembo ryaho yakoraga yapfuye

Inkuru ikurikira

Prince Charles n’umugore we Camilla baraye i Kigali

Inkuru ikurikira
Prince Charles n’umugore we Camilla baraye i Kigali

Prince Charles n'umugore we Camilla baraye i Kigali

Ibitekerezo 2

  1. Madimadi says:
    shize

    Mumuganirize ashobora kuba nta ruhare yabigizemo. Kuba yari ahunze no kuba atarabivuze ntabwo bisobanuye ko yamwishe.

  2. Anonymous says:
    shize

    Guhunga nuko yari agize ubwoba bamuhanire ko atigeze avuga ko afite umushyitsi wasanga rero urwo ruofu ntaruhare yabigizemo

Inkuru zikunzwe

  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Rwanda rwasabye ko MONUSCO ihagarika gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uko imirwano yiriwe mu rugamba M23 yasakiranyemo na FARDC muri Gurupema ya Bweza

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umugore yicanwe n’abana be babiri umwe yari afite imyaka 3

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

2022/07/06 11:45 AM
Perezida Tshisekedi yaraye i Luanda, isi yose imuhanze amaso we na Perezida Kagame

Perezida Tshisekedi yaraye i Luanda, isi yose imuhanze amaso we na Perezida Kagame

2022/07/06 9:42 AM
Nyanza: Abikorera bishatsemo miliyoni 5 bubakira uwarokotse Jenoside

Nyanza: Abikorera bishatsemo miliyoni 5 bubakira uwarokotse Jenoside

2022/07/06 9:07 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010