Rwamagana City yatewe mpaga ku nshuro ya Kabiri

Hashize iminsi ikipe ya AS Muhanga itanze ikirego iregamo iya Rwamagana City yari yatsindiye muri ¼ cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Rwamagana Ciity yatewe mpaga ku nshuro ya Kabiri

Nyuma y’iminsi hasuzumwa iki kirego, ikipe ya Rwamagana City yatewe mpaga na AS Muhanga. Iyi kipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba yazize ko yakinishije Mbanza Joshua wari ufite amakarita atatu y’umuhondo ubwo ikipe ye yakinaga na AS Muhanga.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry. Ni ku nshuro ya Kabiri iyi itewe mpaga izira gukinisha umukinnyi utujuje ibisabwa, nyuma yo kuyiterwa na Miroplast FC mu mwaka wa 2017-2018.

Ibi bisobanuye ko AS Muhanga izakina na Interforce FC muri ½, mu gihe Sunrise FC izakira VisionFC. Imikino ibanza iteganyijwe ku munsi w’ejo tariki 14 Kamena, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki 18.

AS Muhanga ishobora kugaruka mu Cyiciro cya Mbere umwaka utaha

UMUSEKE.RW