U Rwanda ntirwagaragaye mu nama y’abasirikare bakuru ba EAC bahuriye i Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Muri iyi nama yahuje impuguke za Gisirikare muri EAC i Goma u Rwanda ntirwahagaragaye

Mu nama yahuje impuguke mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntihagaragaye abasirikare b’u Rwanda ku mpamvu zitatangajwe.

Muri iyi nama yahuje impuguke za Gisirikare muri EAC i Goma u Rwanda ntirwahagaragaye

Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022 igamije gushyiraho ingufu z’Akarere zihuriweho kugira ngo barwanye imitwe yose ihungabanya umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yabereye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Goma aho abasirikare bakuru bafashe imyanzuro ikakaye ku kurangiza intambara ihuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 no kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Uretse u Rwanda, abandi bayobozi bose b’ingabo bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bitabiriye iyi nama nk’uko amakuru UMUSEKE ufitiye gihamya aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru abyemeza.

Intumwa ziturutse mu Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda na DRC, yakiriye iyi nama bashashe inzobe kucyasoza intambara zabaye ndanze mu Burasirazuba bwa Congo.

Izi mpuguke zakiriwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant Ndima Kongba zanzuye ko hashyirwaho igisirikare gihuriweho cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje guhangana n’ingabo za Congo Kinshasa.

Amakuru ava i Goma avuga ko Sudani y’Epfo itabashije kwitabira iriya nama kubera amikoro macye ikaba yabimenyesheje abayiteguye.

Kutabonekwa kw’u Rwanda muri iriya nama ntihigeze hatangazwa impamvu nk’uko abashinzwe kuyitegura babitangaje.

UMUSEKE wifuje kuvugisha Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga ku mpamvu u Rwanda rutabonetse muri iriya nama, niba rwaba rutaratumiwe cyangwa rwaratumiwe ntirujyeyo, mu butumwa twanditse ntiturabasha kubona igisubizo.

- Advertisement -

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi aho RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rubitera utwatsi rukavuga ko Congo ikwiriye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya mu rwego rwo gushaka amahoro arambye.

Ni mu gihe itangazo rya FARDC ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i saa 20h40 rivuga ko bashingiye ku mbunda rutura barashweho n’umutwe wa M23 kuri uyu wa mbere bigaragaza ko uyu mutwe uhabwa intwaro n’u Rwanda.

Hakomeje kandi kumvikana amajwi ya bamwe mu basirikare bakuru ba RD Congo n’abategetsi bavuga ko barambiwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda basaba ko hatangwa itegeko bagatera u Rwanda rukomekwa kuri Congo.

U Rwanda ruvuga ko umuti w’ibibazo mu Burasirazuba bwa Congo byasozwa n’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo- Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro yitwje intwaro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE. RW