Ubushyamirane bw’u Rwanda na RDC bwahagurukije Tshisekedi ajya kuganira na Sassou Ngouesso

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Ngouesso mu Mujyi wa Oyo, ku birometero 400 uvuye i Brazaville.

Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Denis Sassou Nguesso mu Mujyi wa Oyo

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya RD Congo, Perezida Tshisekedi na mugenzi we Sassou Ngouesso bagomba kuganira ku bibazo by’ibihugu byombi ndetse n’ubushyamirane bukomeje kuba hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uruzinduko Perezida Tshisekedi muri Congo Brazaville ruje rukurikira urwo aherutse kugirira i Luanda muri Angola rwari rugamije kurebera hamwe uko umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda washyirwaho akadomo.

Ibiganiro bya Tshisekedi na Ngouesso bigomba gushyiraho uburyo bwo kubyaza umusaruro ibyagezweho na Luanda, hagamijwe gukemura mu mahoro amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, no gushyiraho urufatiro rwo guhosha amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari.

Bazaganira kandi ku bibazo bifitanye isano n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), Perezida Felix Tshisekedi ayoboye kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Umubano w’u Rwanda na RD Congo ukomeje kuzamba nyuma yaho Congo yeruye ku mugaragaro ko u Rwanda rufasha byeruye umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu Leta ya Kinshasa.

Ibirego bya Congo- Kinshasa, Leta y’u Rwanda ibitera utwatsi igasaba ibisobanuro ku bisasu byatewe mu Karere ka Musanze ndetse no gusubizwa abasirikare babiri bashimutiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe Congo ivuga ko yabafatiye ku butaka bwayo baje gufasha umutwe wa M23 igice cya Gen Sultan Makenga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW