Uganda: Itsinda rya B2C ryijunditse Juliana Kanyomozi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagize itsinda rya B2C basabye Juliana Kanyomozi guhindura amatariki y'igitaramo azakorera i Kampala

Itsinda rya B2C ririmba muri Uganda ryagaragaje impungenge zo gusangira itariki z’igitaramo n’umunyabigwi mu muziki wa Uganda Juliana Kanyomozi, bamusaba guhindura amatariki y’ibitaramo kugira ngo batazabura abafana.

Abagize itsinda rya B2C bijunditse Juliana Kanyomozi 

Umwe mu bagize iri tsinda ry’abaririmbyi witwa Mr Lee yagaragaje kwijundika Juliana Kanyomozi n’abateguye igitaramo ku munsi uzahurirana n’uwo bateguyeho igitaramo cyabo.

Yasabye Juliana Kanyomozi guhindura imyiteguro y’igitaramo afite muri Serena Hotel i Kampala kuko byabafasha kubona abafana.

Mr Lee avuga ko itsinda rya B2C ariryo ryatangaje mbere igitaramo maze Juliana Kanyomozi agahita afata uwo munsi mu rwego rwo kubavundira.

Bobby Lash wo muri B2C nawe yagize ati “Twari dukwiye guhindura amatariki ariko ntidushobora kuko tumaze kwishyura byose.”

Bobby yatangaje ko ari ku nshuro ya kabiri uwateguye igitaramo cya Juliana ahuza ku bwende amatariki y’ibitaramo bye n’aya B2C.

Ati” Ntabwo aribwo bwa mbere ategura gukora iki kintu, muri 2018, twatangaje igitaramo cyacu uwateguye igitaramo cya Juliana yahise ategura igitaramo cya Morgan Heritage ku munsi umwe n’uwacu, none arongeye.”

N’ubwo Juliana Kanyomozi nta ndirimbo aherutse gushyira hanze ahangayikishije aba basore bamaze iminsi bagezweho muri Uganda.

Abakunzi b’umuziki muri Uganda basabye abagize iri tsinda kutagira igihunga kuko bafite abafana batandukanye naba Juliana Kanyomozi.

- Advertisement -

B2C ifite abafana biganjemo urubyiruko mu gihe Juliana aririmbira abantu bakuze kandi bafite ifaranga ritubutse.

Kwinjira mu gitaramo cya B2C izakorera ahitwa Freedom City ni amashilingi 10,000 mu gihe Juliana azataramira muri Serena Hotel itike yo kwinjira mu myanya isanzwe akaba ari amashilingi ibihumbi 150.

Ibi bitaramo byombi bizaba kuwa 19 Kanama 2020 i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW