Rutsiro: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze NGAYABATERANYA EMMANUEL w’imyaka 27 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umwana we ufite imyaka 2 y’amavuko ndetse n’umugore we.

Tariki ya 29/06/2022, nibwo uriya mugabo yafashwe, akaba yakaba akekwaho gukubita umwana we agafuni mu mutwe no kujisho amuziza ko yavutse ari umukobwa, akaba arina bwo yakubise umugore we na we amuziza iyo mpamvu ko yabyaye umwana w’umukobwa kuko ngo mu muryango wabo batajya babyara imfura z’abakobwa.
Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Muyira, Umudugudu wa Muyira tariki ya 28/06/2022.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uriya mugabo watawe muri yombi afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ivuga ko uriya mugabo akurikiranyweho icyaha cyo Gukubita no Gukomeretsa ku bushake, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
Iyo iki cyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashobora kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, iyo icyaha gihamye uwo muntu ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 2Frw.
RIB irasaba abantu bafite imyumvire yo guhohotera abo bashakanye bishingiye ko babyaye umwana w’igitsina runaka ko bayihindura, ibibutsa ko guhohotera uwo ari we wese umuziza ko yabyaye umwana w’igitsina runaka cyangwa ufite ubumuga bihanwa n’amategeko.
Uru rwego rusaba Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kudahishira amakuru nk’ariya kuko guhishira icyaha cy’ubugome na byo bihanwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW
Ibi bintu birababaje cyane muri sosiyete yacu.
Nubwo mpamya ko ari ubujiji bukomeye bw’uriya mugabo ariko nibaza igikomere uwo mwana azagira cyo gushaka kwicwa na se umubyara azira ko yavutse ari umukobwa.
Uwo mugore nawe arababaje cyane kuzira ko yatewe inda ikavukamo umukobwa.
Niba ari ubujiji bahane uwo mugabo kandi muri sosiyete aho yakoreye icyaha. Ndetse habeho ubukangurambaga mu bijyanye n’imyororokere kuri sosiyete yacu muri rusange ariko umugabo nasaba imbabazi sosiyete bikagaragara ko yabitewe n’ubujiji azoroherezwe igihano asabe imbabazi umuryango we na sosiyete nyarwanda ariko bitabujije ko ahanwa nubwo bamworohereza igihano ariko kigomba kubaho kikamufasha gukira ubujiji no kuba urugero mubandi ndetse nyuma azajye mu bafashamyumvire asobanurira abandi ibyo yamenye.
Yarabikoze nabwo atabitewe n’ubujiji ahanwe by’intangarugero bibere isomo abagome bose nkawe.
Ni agahinda; Burya kutiga biragatsindwa. Ni umuhanzi yabivuze muri ADELA MUKASINE. Ngibyo ibyo bita INGENGABITEKEREZO. Kuba warakuze iwanyu bagutsindagiramo imyumvire, urayikurana, ikakujya mu maraso, ukagendana nayo, ukararana nayo, ukaba imbata yayo. None dore bimushyize mu kaga; AGOMBA GUFUNGWA NTAKUNDI. UMWANA N’UMUGORE ABAHOYE UBUSA KUBERA UBUJIJI. KURANDURA INGABITEKEREZO cyangwa guhangana nayo (IYO ARIYO YOSE) bigomba kubera ku NTEBE Y’ISHURI kuva muri primary kugeza ndetse na KAMINUZA. IYI NKURU INSHENGUYE UMUTIMA CYANE.
Muzamuhezemo abanze yige kuko n’injiji cyane,igitsina gitangwa n’umugabo!!!
Rwose uyumugabo nahanwe bidasubirwamo kuko harabibwira ko kubona umugore atwite nakumva ko Ari we ubyara suko bimeze kuko Imana niyo itanga kdi ifatanyije numugabo,uwo mugabo rero ntago ari umubyeyi ntakagendere kumyumvire yubujiji yifitemo
Uwamuha kubura urubyaro akumva uko bimera imbecile gusa
Jye mbona ubuyobozi bwagakwiye kujya bwigisha abaturage bafite ubujiji nkubu bagasobanukirwa neza utanga igitsina uwariwe hagati yabashakanye ndabona arimana yakinze akaboko naho yari abarangirije rimwe nigikomere kumwana atazigera ababarira ise uko azajya areba inkovu yatewe nase azajya akomereka
Ahaaa ni akumiro😭😭😭
Uyumwana naba minister Cg umushoramari se akennye azavuga iki?
Murebe ibyo super Mario( mariobalotelli) akorera Nyina, Diamond partunumuz(naseeb Abdul) ibyo akorera se na Memphis depay uko yanga se
Umwana wese numwana nuwogushimwa