Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gucyemura ibibazo by’imyubakire y’akajagari hakoreshejwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu gutahura inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gucyemura ibi bibazo hazajyaho uburyo bw’ikoranabuhanga bugahuzwa n’icyangombwa cyo kubaka (BPMIS: Building PermitS Management information Sysyem) ndetse n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiri kuri Internet ku buryo kumenya inzu nshya zubatswe bizajya bigenzurirwa kure.
Ubwo Perezida wa Komisiyo ya Politike, imiyoborere n’imibereho myiza muri Sena, Rambert Dushimirimana, yaganiraga n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize, bimwe mu byaganiriweho ni ibijyanye n’uburyo hadashyirwamo imbaraga no gushyira ku murongo imyubakira abantu bagakomeza kubaka mu kajagari.
Yagize ati “Icyo dusaba rero hari ubushobozi bw’umuturage turimo turareba ariko hari n’Umujyi uko ugomba kuba umeze. Imiterere y’Umujyi wa Kigali twifuza, tumaze kubonera ibihembo byinshi, icyo dushaka ni uko mbere y’uko hagira igitegurwa, umuturage aba yakimenye. Niba bamubwiye ngo aha uri turifuza ko hamera gutya ku mpamvu runaka, ni babimubwire hakiri kare.”
Yakomeje agira ati “Icyo twababwiraga ni bagere hasi mu Midugudu n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze ku buryo igishushanyombonera umuturage akibona, agahita we yibonamo.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru yabwiye The NewTimes ko ibibazo byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye kubishakira igisubizo hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzahuzwa n’icyangombwa cyo kubaka.
Yagize ati “Hari abantu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bubaka inzu nijoro. Benshi muri abo bagerwaho n’ibiza ni ababa bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iki kibazo, twagishakiye igisubizo. Mu mashusho yafashwe mu buryo bwa saterite, yatweretse izo nzu n’aho ziherereye.”
Mpabwamanamaguru yongeyeho ko ”Ibyangombwa byose twasanze bifite ikibazo biri gukorwaho. Abashinzwe imyubakire ndetse n’ubutaka bacu barakorana umwe ku wundi hanyuma bazagaragaze ibyangombwa bifite ikibazo, niba ari mu kuvugurura cyangwa imyubakire. Hanyuma amakuru azashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikwereke ngo ni iyihe nzu ifite ikibazo cy’imyubakire, ngo ni iyihe yishe amabwiriza.”
Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko Umujyi wa Kigali, ukomeje gahunda yo kunoza imitangire ya Serivisi y’ubutaka n’imyubakire no kongera umubare w’abatanga izi serivsi
- Advertisement -
Yagize ati “Mu Nteko z’abaturage, mu biganiro bitangwa no mu bibazo tuboneraho umwanya wo gusobanurira abaturage icyo ako gace kagenewe, tubakangurira cyane cyane kureka kubaka badafite ibyangombwa, kubaka mu kajagari na serivisi z’ubutaka no gutanga ibyangombwa zirimo ziramanuka zikegerezwa umuturage ku Murenge, ahubwo Umurenge ugahabwa imbaraga n’abakozi kugira ngo n’ibyerekeranye no gutanga ibyangombwa by’ubutaka bye kuba ku muntu umwe.”
Umuyobozi Wungirije ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko iri koranabuhanga rizatanga igisubizo ku bibazo by’imyubakire idakurikije amategeko.
Abaturage bavuga ko hari ubwo barengana…
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bemeza ko ubuyobozi butabaha amakuru ajyanye n’igishushanyo mbonera, niba aho batuye ari aho gutura cyangwa ahagenewe ibindi bikorwa.
Umuturage yagize ati “Igishushanyo mbonera kiraza, kikavuga ngo uri mu nganda, imisoro ikazamuka, imisoro yazamuka ugasanga uri gusora ibintu utazi ibyo ari ibyo. Niba igishushanyo mbonera cyije, cyakajyanye n’ibikorwa. Ibyo bikorwa, usora agasora avuga ati ndi gusorera mu nganda koko, niba ari umunyenganda , niba ari undi ariko akaba avuga ati ndi kuhashyira uruganda.”
Undi na we ati “Tumaze imyaka n’imyaniko batubwira bati igishushanyo mbonera cyarahageze, ariko amaso yaheze mu kirere. None se nzaterura nubake inzu hano Leta itahampereye uburenganzira? Niba batampaye uburenganzira bazabisenya. Nkeneye amakuru yo muri Leta kugira ngo badufashe, bafashe n’urwo rubyiruko rwacu.”
Iri koranabuhanga ryakozwe n’ikigo ESri Rwanda Limited.
IVOMO: The NewTimes
UMUSEKE.RW