Abari abakozi ba Ferwafa barimo Félix barekuwe; Harakurikira iki?

Tariki 23 Kamena uyu mwaka, ni bwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje amakuru yavugaga ko uru rwego rwataye muri yombi aba bombi kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa yavuzwe mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa.

Nzeyimana Félix na Javan bazakurikiranwa bari hanze

Nzeyimana na Javan, bashinjwe amakosa muri dosiye y’ubujurire bwa Rwamagana City yari yatewe mpaga na AS Muhanga mu mukino zahuriyemo wa ¼ cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, nyama iyi kipe y’i Burasirazuba yararenganaga.

Ikiza kugukuriraho, ni uko Nzeyimana na Javan bazajya bitaba kuri RIB ariko badafunzwe. Bagomba kujya bajya kubazwa kugeza igihe hazamenyakana niba ari abere cyangwa se bahamwa n’ibyaha bakekwaho.

Iyi dosiye yanavuzwemo Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yatumye Nzeyimana ahita asezererwa mu kazi burundu nta nteguza ahawe kubera amakosa yakoze ariko uwamutegetse kuyakora [Muhire] aguma mu kazi.

UMUSEKE.RW