AMAFOTO: ARSENAL yahaye ikaze Gabriel Jesus

Mu Cyumweru gishize, mu mujyi wa Londre havuzwe byinshi ku bakinnyi bakomeje guhindura amakipe, ariko umwe mu bagarutsweho cyane, ni Gabriel Jesus wakiniraga ikipe ya Manchester City. Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itanu atanzweho angina na miliyoni 45 z’amayero muri Arsenal, Gabriel Jesus yahawe ikaze muri iyi kipe itozwa na Mikel Arteta.

Gabriel Jesus yasinyiye Arsenal amasezerano azamugeza mu 2027

Akimara kwerekanwa, uyu rutahizamu yavuze ko yizeye kuzafashwa byinshi na Mikel Arteta babanye muri Manchester City.

Ati “Twaraganiriye inshuro nyinshi ku kipe, ku mushinga, ku hazaza h’ikipe. Byari byiza. Nizeye Milel 100%. Nagiranye nawe ibihe byiza mbere. Ni umuntu mwiza.”

Uyu musore yinjiye muri iyi kipe y’i Londre abisikana na Alexandré Lacazette wasubiye muri Lyon yo mu Bufaransa.

Gabriel yahawe ikaze muri Arsenal
Yahawe nimero icyenda

UMUSEKE.RW