AMAFOTO: Impesa FC yabonye abaterankunga bo mu Bubiligi

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga muri Hotêl des Milles Collines iherereye mu Mujyi wa Kigali. Abasinyanye aya masezerano y’ubufatanye ni Sosiyete ya Atticus yo mu gihugu cy’u Bubiligi n’Ikompanyi ya Ishet Limited ari nayo ifite ikipe ya Impesa FC.

Impesa FC na Sosiyete ya Atticus basinyanye amasezerano y’ubufatanye buzamara imyaka itatu ishobora kuzongerwa

Ay masezerano azamara igihe cy’imyaka itatu, azaba agamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, hakorwa imishinga yagutse irimo amahugurwa, gushakira amakipe abafatanyabikorwa, kwiga imishinga, gushakira abakinnyi amakipe yateye imbere kurushaho, kuzamura urwego rw’ibikorwaremezo mu mikino itandukanye n’ibindi.

Sosiyete ya Atticus yari ihagarariwe na Jesse de Preter, Usanzwe ari Umunyamategeko akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’iyi sosiyete, yari kumwe n’Umujyanama mu bya tekiniki muri iyo Kompanyi, Nenad Petrovic, na Kwisanga Janvier, Umuyobozi Mukuru wa Ishet Limited akaba na Perezida w’Ikipe ya Impesa FC.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, impande zemeza ko ari ubufatanye butarimo amafaranga aka kanya ariko ari imikoranire izafasha abakinnyi n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.

Perezida wa Impesa FC, Kwisanga Janvier yavuze ko bishimiye ubu bufatanye kuko buzatuma hari byinshi bazabonamo birimo no kongerera ubumenyi abatoza b’abanyarwanda.

Ikipe ya Impesa FC imaze imyaka ishinzwe, ubu ikaba ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri. Iyi kipe izwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato, igakuza impano ubundi ikabagurisha hakagira igisigara mu kigega cy’ikipe.

Akanyamuneza kabagaraga ku maso
Ubwo amasezerano yashyirwaho umukono

UMUSEKE.RW