Araje vuba; Perezida wa Kiyovu kuri Patrick Aussems

Nyuma yo gutandukana n’itsinda ry’abatoza bayifashije kubona umwanya wa Kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize, ikipe ya Kiyovu Sports yateye intambwe yo gushaka abasimbura b’aba batoza berekeje muri Rayon Sports. Abicishije kuri Instagram, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko umutoza Patrick Aussems ari mu nzira ziza i Kigali gutoza iyi kipe yo ku Mumena.

Mvukiyehe Juvénal yemeje ko Patrick Aussems azagera i Kigali aje mu kazi

Uyu muyobozi yagaragaje ifoto ari kumwe n’uyu mutoza mu Bubiligi, maze ayishyiraho amagambo agira ati “Araje vuba.” Ibi bisobanuye ko impande zombi ibiganiro bisa nk’ibyarangiye, igisigaye ari ukuza gutangira akazi.

Patrick Aussems utegerejwe i Kigali n’akunzi ba uzatoza Kiyovu Sport, nta gihindutse ashobora kuzakorana n’abandi batoza barimo Mateso Jean De Dieu uzamwungiriza, Umugande, Frank Plaine uzakora nk’uwongerera imbaraga abakinnyi [Fitness trainer] na Ndaruhutse Théogene Djabil watozaga abanyezamu ba Mukura VS.

Iyi kipe yo ku Mumena yabaye iya Kabiri muri shampiyona n’amanota 65, nyuma yo kurushwa inota rimwe na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 66.

Patrick Aussems yajyanye Simba SC yo muri Tanzania mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League ndetse ayigeza muri ¼, ubwo yakurwagamo na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutoza yavuye muri Simba SC yerekeza muri Black Leopards yo muri Kenya, ayimaramo umwaka umwe ayivamo ajya muri AFC Leopard yo muri icyo gihugu.

Aussems yagejeje Simba SC muri ¼ cya CAF Champions League
Mvukiyehe Juvénal amaze iminsi ari mu biganiro na Aussems mu Bubiligi

 UMUSEKE.RW