BASKETBALL: U Rwanda rwatsinzwe undi mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Ni umukino watangiye Saa kumi n’Ebyiri z’ijoro. U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino rugategereza ikiva mu mukino wa Cameroun na Sudan y’Epfo kugira ngo hamenyekane iyiyunga kuri Tunisia na Sudan y’Epfo.

Abafana bo ntibigeze batenguha Amavubi

Uyu mukino ntabwo wigeze worohera ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuko rwawutsinzwe ku manota 76 ya Tunisia kuri 66 y’u Rwanda. Bisobanuye ko ikinyuranyo cyari amanota icumi.

Ibi byasobanuraga ko amahirwe yo gufata umwanya wa Gatatu mu itsinda rya Kabiri, byari bigoranye kuko byasabagwa ko Sudan y’Epfo Cameroun byibura ikinyuranyo cy’amanota menshi 36.

Gutsindwa uyu mukino ku Rwanda, ni igisobanuro cy’uko imibare yari isigaye yari iy’Amavubi y’umupira w’amaguru ya “Muntsindire” kandi iba igoye kurusha kurira umusozi.

Kuri uyu munsi ntabwo abasore b’u Rwanda barimo Nshobozwabyosenumukiza, Kaje Elie, Kenny Gasana n’abandi, wari umunsi wabo.

Amahirwe ku Rwanda yo kuzajya mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha, asa nayayoyotse bitewe n’uku gutsindwa.

Tunisia yari hejuru kuri buri kimwe
Abasore b’u Rwanda ntacyo batatanze ariko biranga
Nshobozwabyosenumukiza ntabwo byamuhiriye
Igisobanuro cy’uburyo umukino wari umeze
Radhouane Slimane yafashije cyane Tunisia
Radhouane Slimane [ufite umupira] ukinira US Monastir yagoye cyane u Rwanda
Abasore b’ikipe y’Igihugu ntako batagize ariko ntabwo wari umunsi wabo

AMAFOTO: Shema Innocent

UMUSEKE.RW

- Advertisement -