Cristiano Ronaldo yisanze agomba kugaruka i Manchester

Kuva ikipe ya Manchester United yatangira gutegura umwaka utaha w’imikino 2022/2023, Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze ajyana n’iyi kipe mu bihugu yakiniyemo imikino itandukanye ya gicuti.

CR7 yagarutse mu Bwongereza gukomeza akazi

Uyu munya-Portugal w’imyaka 37, yavuzwe mu makipe arimo Bayern Munich, Chelsea, PSG n’izindi zifite itike yo kuzakina amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, Uefa Champions League.

Amakipe yose uyu rutahizamu yavuzwemo, nta n’imwe yigeze igaragaza ubushake bwo kumugura, cyane ko iyo bigeze ku mishahara uyu mukinnyi ahita ahenda.

Ibinyamakuru byo ku Mugabane w’i Burayi biravuga ko uyu rutahizamu agomba kubanza kuganira n’umutoza mukuru wa Manchester United, Erik ten Hag ku hazaza he muri iyi kipe idashaka kumugurisha.

Cristiano yabuze ayo acira nayo amira

UMUSEKE.RW