Étincelles yageze ku isoko; Yinjije bane

Mu gukomeza kwitegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu kwezi gutaha, ikipe zikomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye.

Nyirinkindi Saleh ni umwe muri bane Étincelles FC yaguze

Ikipe ya Étincelles FC y’i Rubavu nayo ntabwo yatanzwe mu kugura abaziyifasha muri iyo shampiyona.

Yamaze kwinjiza abakinnyi bane barimo Nyirinkindi Saleh, Uzayisenga Maurice bombi bavuye muri Musanze FC, Rutayisire Amani wavuye muri AS Muhanga na Ndayishimiye Claude wavuye muri Les Lièrres FC y’i Burundi.

Iyi kipe kandi yamaze guha amasezerano y’umwaka umwe umutoza mukuru, Bizumuremyi Radjabu wari wasigarenye iyi kipe nyuma yo gutandukana na Beken.

Iyi kipe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 34 mu makipe 16 akina shampiyona.

Amani wavuye muri AS Muhanga
Ndayishimiye Claude wavuye i Burundi
Uzayisenga Maurice nawe yahawe amasezerano azamara imyaka ibiri
Umutoza Bizumuremyi Radjabu yahawe amasezerano azamara umwaka umwe

UMUSEKE.RW