HANDBALL: Police irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona

Ni umukino wabaye ku Cyumweru cya tariki 10 Nyakanga, ubera mu Akarere ka Gicumbi. Kugira ngo haboneke ikipe izegukana igikombe cya shampiyona, hazakinwa imikino itatu ya kamarampaka, ikipe izatsinda indi imikino ibiri izahita yegukana igikombe.

Umukino wari indya nkurye

Uyu mukino wa Mbere warangiye, ikipe ya Police HC iwutsinze Gicumbi HC ku manota 41-35. Indi mikino ibiri ya nyuma isigaye izahuza aya makipe yombi izabera mu mujyi wa Kigali, mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Mu gihe ikipe ya Police Hand ball club yakwegukana iki gikombe, cyaba ari igikombe cya munani yegukanye.

Iyi kipe irashaka kwisubiza iki gikombe, cyane ko ari ibitse igiheruka cya 2019, kuko ni bwo iyi shampiyona iheruka gukinwa mbere yo guhagarara bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Biteganyijwe umukino wa Kabiri uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga. Polisi Hand ball Club iwutsinze yahita ihabwa igikombe cya shampiyona ya Hand ball 2022, kuko nta mpamvu yo gukina umukino wa Gatatu uteganijwe kuba tariki ya 22 Nyakanga.

Police HC yateye intambwe igana ku gikombe
Gicumbi HC yatakaje umukino wa Mbere

UMUSEKE.RW