Haranugwanugwa ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi na Kagame

Isi yose ihanze amaso Akarere k’Ibiyaga Bigari nyuma y’igihe gito inyeshyambaza M23 zubuye imirwano, Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha abayirwanya, ariko ibyo birego byamaganirwa kure, amakuru avuga ko muri iki Cyumweru Abakuru b’Ibihugu bashobora guhurira muri Angola.

Amakuru avuga ko Perezida wa Congo Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bazahurira muri Angola

Reuters, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byavuze ko Perezida wa Congo Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bazahurira muri Angola.

Ibi biro ntaramakuru bivuga ko ibiganiro biteganywa muri iki Cyumweru hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Aya makuru ngo Reuters yayabwiwe n’abayobozi babiri bo muri DR.Congo ndetse n’undi wo mu Rwanda ariko bose ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Undi wamenye iyi nkuru ni JeuneAfrique, iki kinyamakuru gikomeye muri Africa kivuga ko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRCongo bazhurira i Luanda muri Angola.

Inama yabo izahuzwa na Perezida João Lourenço.

Uruhande rw’u Rwanda na Congo ku mugaragaro ntibaragira icyo batangaza kuri iyi nama, ndetse mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiriye kuri televiziyo y’Igihugu ku munsi wo Kwibohora, ntiyayakomoje kuri uku guhura na Perezida Tshisekedi, cyakora yagaragaje ko intambara atari cyo gisubizo ku bibazo biri muri DR.Congo.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko Leta y’u Rwanda ikabihakana ahubwo ikavuga ko ari uguhunga ibibazo byayo ibyegeka ku bandi.

U Rwanda rwo rugaragaza ko rufite impungenge ku bufatanye buri hagati y’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

- Advertisement -

Perezida Macky Sall yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi

UMUSEKE.RW