Lewandowski yasezeweho: i Burayi isoko ntirirafunga

Mbere y’uko umwaka w’imikino i Burayi utangira, amakipe akomeje kwibikaho abakinnyi azakoresha. Imyiteguro irarimbanyije, ikipe zimwe zatangoye gukina imikino ya Pre-season. Muri byinshi bikomeje kuvugwa ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, umukinnyi ukomeje kuvugwa cyane ni rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski.

Robert Lewandowski yasezweho na bagenzi be bakinana ndetse n’umutoza

Muri FC Barcelona:

Ibiri kuvugwa kuri Lewandowski, ni uko ikipe ye yifuza miliyoni 50 z’amayero ariko zishobora kuziyongeraho izindi icumi bitewe n’uko azitwara mu minsi iri imbere.

Ibi bisobanuye ko mu gihe FC Barcelona yatanga ibyo Bayern Munich yifuza kuri uyu rutahizamu, azahita yerekeza gukina muri Espagne. Gusa abanyamakuru barimo Fabrizio Romano baravuga ko uyu mukinnyi azakinira FC Barcelona mu mwaka utaha w’imikino.

Andi makuru avugwa muri iyi kipe y’i Catalogna, ni uko igomba kugurisha umukinnyi wa yo wo hagati, Frank de Jong. Uyu musore we avuga ko atifuza kuva muri iyi kipe ariko ubuyobozi bw’ikipe bwo bwafashe icyemezo cyo kumugurisha kugira ngo haboneke amafaranga yo kongeranya hagurwa abandi bakinnyi ikipe ikeneye.

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yavuze ko batigeze bahatiriza uyu mukinnyi kumugurisha.

Ati “Ntabwo ari ukuri ko turi guhatiriza Frenkie de Jong kumugurisha. Ntabwo ari ukuri.”

Iyi kipe kandi, yanerekanye Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha, imukuye muri Leeds United yo mu Bwongereza. Uyu musore w’imyaka 25 uvuga muri Brésil, akina mu gice cy’ubusatirizi aca ku ruhande.

Undi mukinnyi iyi kipe yagumanye, ni Ousmane Dembélé waongereye amasezerano azamugeza mu 2024.

- Advertisement -

Muri FC Chelsea:

Iyi kipe y’i Londre yamaze kwibikaho myugariro w’umunya-Sénégal, Kalidou Koulibaly wakiniraga Napoli yo mu Butaliyani, imutanzeho miliyoni 40 z’amayero.

Muri Manchester City:

Iyi kipe irajwe inshinga no kugumana abakinnyi bayo beza bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize. Uwari ugezweho ni Riyad Mahrez wongereye amasezerano azamugeza mu 2025.

Muri Manchester United:

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Erik Ten Hag, akomeje kwifuza cyane umusore ukina mu bwugarizi, Martineza ukina muri Ajax yo mu Buholande. Amakuru avuga ko uyu musore ashobora gutangwaho miliyoni 45 z’amapawundi.

Undi mukinnyi wamaze gusinyira iyi kipe ariko utarerekanwa, ni Christian Eriksen wasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Muri Monaco:

Iyi ikina shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, yamaze kwibikaho Breel Embolo  werekeje muri AS Monaco avuye muri Borussia ‘Gladbach yo mu Budage.

Muri Olympique Lyonnais:

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya Mbere mu Bufaransa, irifuza miliyoni 20 z’amayero kuri rutahizamu wayo, Houssem Aouar ukomeje kwifuzwa na Real Bétis yo muri Espagne. Iyi kipe yo irifuza gutanga miliyoni 14 z’amayero ikongeraho umukinnyi William Carvalho.

Kalidou Koulibaly azakinira Chelsea umwaka utaha
Houssem Aouar ashobora gusohoka muri Lyon
Raphihna yerekanywe muri FC Barcelona
Riyad Mahrez yongereye amasezerano muri Manchester City
Frankie de Jong yajyanye na FC Barcelona muri Pre-season

UMUSEKE.RW