Mugisha Samuel yongeye gutunga urutoki FERWACY na Minisports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga no ku Cyumweru tariki 3 uku kwezi, hakinwe shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare y’umwaka wa 2022. Amasiganwa abiri yabaye, ntabwo Mugisha Samuel yitwaye neza kuko nta na rimwe yatsinze, nyamara yari yitezwe nk’umukinnyi uzitwara neza, cyane ko asanzwe ari izina rinini mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwe shampiyona y’Igihugu

Bucyeye ku Cyumweru, Mugisha yongeye gutunga urutoki Ferwacy, avuga ko iri shyirahamwe rikwiye guhagurukira abavuga ko bafasha abana kandi bagamije inyungu zabo bwite.

Ati “Nasaba ko Fédération na Minisiteri bakurikirana abo biyitirira bari gutegura impano z’abakiri bato kandi babifitemo inyungu zabo bwite zitanagaruka kuri abo bana bitwa ko bari gufashwa.”

Agaruka ku byabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga, Mugisha yavuze ko abatsinze batatsinze babikwiye kuko bafashijwe n’imodoka kandi bitemewe.

Ati “Navuga ko ibintu byabaye kuwa Gatandatu bitari byiza, bitananshimishije, noneho bavuga ko abo bana badutsinze kandi atari byo. Mu by’ukuri nawe baguhaye imodoka ukayigenda inyuma wadutsinda. Bashatse kutwereka ko abo bana bari gutoza bageze hejuru, kandi niba bavuga ko bageze hujuru uyu munsi bari he? Nasaba Fédération ko yakwinangiriza abo bantu kuko bari kwica abana. Ntabwo shampiyona tuzakina bagakwiye gutegura abana gutya, babihindure. Fédération nifashe mu gutegura abana bitari ibi.”

Mu 2025, mu Rwanda hateganyijwe kuzabera shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku magare. Ni irushanwa rinini rihuza abakinnyi babigize umwuga ku rwego rw’Isi.

Mugisha Samuel wa ProTouch asanzwe akina amarushanwa akomeye
Mu gutegura shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda, Ferwacy yongereye amarushanwa y’imbere mu Gihugu

UMUSEKE.RW