Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahinduriye ifasi abakozi 44 bo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro utandukanye n’uwo batangaga mu myaka bari bamaze muri ako kazi.
Mu bakozi bimuriwe barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ababungirije bagera kuri 30.
Mu bandi bimuriwe ahandi harimo abakozi 6 bashinzwe Uburezi mu Mirenge , hakaba kandi abakozi 2 bashinzwe ubworozi ku rwego rw’Imirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir avuga ko kwimura abo bakozi biri mu nyungu rusange z’akazi, kuko hari bamwe bari bamaze imyaka 6 mu ifasi imwe bakaba bari bamaze kwirara badatanga Umusaruro cyangwa ngo basohoze Inshingano nkuko bisabwa.
Ati “Hari abari bamaze igihe kinini bagatanga umusaruro uri mukigero kiringaniye , kubahindura rero twizera ko bazarushaho gutanga umusaruro mwiza.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko benshi mu bahinduriwe ifasi bakoze amakosa yo kutita ku bibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage birimo kugira uruhare mu kubakira amacumbi n’ubwiherero by’abatishoboye umwaka w’Imihigo ukaba ushize hakiri iki cyuho.
Ayo makuru avuga ko abakoraga mu Mirenge n’Utugari two mu Mujyi aribo bagaragaweho ayo makosa, kuko hari n’aberekanye inzu zubatswe umwaka ushize zitigeze zuzura.
Ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazaga gukora igenzura ry’imihigo mu byumweru 2 bishize, bigahesha isura mbi Akarere.
Bizumuremyi yavuze ko kuba abo bakozi bahinduriwe ifasi mu ntangiriro z’umwaka w’Imihigo wa 2022-2023 bizatuma uwakoze nabi abasha gukosora no kunoza ibitaragenze neza umwaka ushize.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i MUHANGA