Ngororero: Ikorosi mu kurandura ikibazo cy’abasaga 50,5% bafite imirire mibi n’ingwingira

Leta y’uRwanda igenera Akarere ka Ngororero miliyari zikabakaba  2 zo kurwanya imirire mibi, buri mwaka. 
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Habitegeko François yibaza ikibura kugira ngo inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa barandure iki kibazo. 
Guverineri Habitegeko François ntiyumva uko imirire mibi n’ingwingira bidacika bishorwamo Miliyari 2 buri mwaka
Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere,  Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François yavuze ikibura kugira ngo ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi kirandurwe ari uguhuza imbaraga.

Buri mwaka mu Ngengo y’Imali y’Akarere ka Ngororero Leta ishyiramo miliyari zigera kuri 2 muri gahunda zitandukanye zo kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Harimo ahabwa abana bafite imyaka ibiri, ababyeyi batwite n’abonsa, amarerero, inkongoro y’umwana, n’atangwa muri gahunda ya Girinka n’ayo bagura amatungo magufi ahabwa abatishoboye, hatabariyemo ayo abafatanyabikorwa batanga buri mwaka yiyongera kuri ayo Leta itanga.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Habitegeko François  avuga ko ibyo Leta isabwa gukora kugira ngo igwingira n’imirire mibi bicike yabikoze, akavuga ko ikibura ari uguhuza ingufu buri wese agashyiraho uruhare rwe aribwo iki kibazo cyarangira.

Ati “Umuganda buri wese azana mu Iterambere ry’abaturage, ntabwo  dukwiriye  kuwurebera mu bikorwa akora wenyine  kubera ko nta muntu umwe wihagije.”

Habitegeko yavuze ko iyo ingufu zitatanye ushaka wa  muganda wa  buri wese icyo wakoze ukakibura, nyamara iyo baza gukorera igenamigambi hamwe , bakavuga ko bagiye gukorera hamwe iki kibazo kitari kuba kigeze kuri uru rwego.

Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, akaba kandi ari nawe Perezida wa JADF mu Karere ka Ngororero Padiri Rutakisha Jean Paul  avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali batangiye, bazagabanya ikibazo cy’igwingira babanje guhuza ingufu no kuzamura imyumvire y’abagenerwabikorwa.

Ati “Muri uyu mwaka dushoje abafatanyabikorwa batanze miliyari zirenga 8 zo kwita ku batishoboye muri gahunda zitandukanye zibafasha kuzamura Imibereho yabo.”

Rutakisha yavuze ko icyaburaga ari uko guhuza imbaraga gusa, kuko ibyo abaturage basabwa kugira ngo  babashe kwivana mu  igwingira n’imirire mibi babifite.

- Advertisement -

Ati “Iyo twumvise ko Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro tuza ku mwanya wa nyuma mu Turere dufite umubare munini w’abafite imirire mibi,  bidutera ipfunwe.”

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange Kayisire yashimiye uruhare ry’abafatanyabikorwa, ariko abasaba kunoza ibitaragenze neza umwaka ushize bagamije guteza imbere umuturage ufite Imibereho mibi.

Yagize ati “Mwite cyane ku bibazo by’igwingira n’imirire mibi kuko Akarere ka Ngororero abo rigaragaraho bari kuri 50,5%.”

Gusa Guverineri Habitegeko yavuze ko hari umufatanyabikorwa babonye muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali utaha , uzajya uha buri muturage wo mu Murenge wa Kageyo n’uwa Bwira ibihumbi 820 yo kwivana mu bukene.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yasabye abafatanyabikorwa gufashsa mu kurandura 50,5% by’abafite imirire mibi n’ingwingira
Min Kayisire Marie Solange n’abandi bayobozi batangiza imurikagurisha
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero