Perezida wa Sri Lanka mu nzira zo guhunga igihugu

Abategetsi muri Sri Lanka bavuze ko Perezida Gotabaya Rajapaksa yatwawe n’indege mu kigo cya gisirikare hafi y’ikibuga cy’indege. amakuru avuga ko yaba ari mu nzira yo guhunga igihugu.

Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa

Perezida Gotabaya Rajapaksa yahunze urugo rwe acunzwe cyane ku munsi wo ku wa gatandatu, hari nyuma gato yaho abaturage bamuteye mu rugo iwe bifuza ko yegura nta yandi mananiza.

Nyuma y’amasaha macye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yahise atangaza ko Perezida Rajapaksa ashobora kwegura kuri uyu wa gatatu kugira ngo habeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe, byavuze ko Perezida Rajapaksa yamumenyesheje ko afite umugambi wo gutanga kwegura, ariko nta tariki yatanze.

Abaminisitiri batanu beguye muri Leta mu mpera z’iki cyumweru, Naho Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko Leta yose izegura isimburwe na Leta izaba irimo amashyaka yose.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW