Congo yikomye imiryango mpuzamahanga  ko ntacyo ikora ngo ihoshe intambara

Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo, yatangaje ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kugira uruhare rukomeye mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwayo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya

Ibi byatangajwe  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyaknga 2022, mu kiganiro Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Congo, Patrick Muyaya yagiranye n’itangazamakuru.

Patrick Muyaya, yatangaje ko Congo ishaka amahoro, idashaka gukomeza kwijandka mu ntambara.

Yagize ati “Ariko ntabwo dufite umwanya wo gukomeza tubona abagore  n’abana bacu bashwiragizwa buri munsi. Twubaha ubuzima bw’ikiremwamuntu kandi ntabwo dushaka gukomeza  kwikorera amaboko, duhora dutakambira Imana ngo idutabare.”

Patrick ashima uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO muri Congo, avuga ko ubwo kuri ubu ibintu ari urusobe imiryango mpuzamahanga yagakwiye kugira icyo ikora kurushaho.

Yatangjae ko mu buryo bwa Diplomasi ari bwo bwatuma Congo igira ituze, agashimangira ko hagakwiye kugira igikorwa bakava mu ikinamico.

Yagize ati “Ugomba kugereranya MONUSCO ubushobozi ifite uyu munsi na MONUSCO yo  mu myaka 10 ishize, ubwo M23 yatsindwaga. Twizera ko ubuhuza (Communication Diplomatique) byagira uruhare rukomeye  kuko bitabaye ibyo inkinamico yakomeza  na nyuma y’imyaka 25.”

RDCongo itangaje ibi mu gihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 na zo mu itangazo zaraye zisohoye zishinja ingabo za Leta, FARDC kuba zirimo kwisuganya ngo ziyirasaho.

Ingabo za MONUSCO zatakarijwe icyizere, abaturage bamaze iminsi bigarambya bazamagana, ndetse Perezida wa Sena ya DR.Congo na we aherutse gutangariza i Goma ko izi ngabo za UN igihe kigeze ngo zihambire utwangushye zisubire iwabo.

- Advertisement -

IVOMO: Radio OKAPI

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW