RDC: Ubuzima bwagarutse nyuma y’imyigaragambyo yamagana MONUSCO

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abigaragambyaga bavugaga ko badashaka MONUSCO mu gihugu cyabo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubu ibintu byasubiye mu buryo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma n’i Beni  nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO muri icyo gihugu.

Abigaragambyaga bavugaga ko badashaka MONUSCO mu gihugu cyabo

Imyigaragambyo yahereye  mu Mujyi wa Goma Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuwa 25 Nyakanga 2022, ikomeza no ku munsi wa gatatu ku wa 27 Nyakanga 2022, mu gitondo cya kare, muri Goma na Beni. Icyo gihe abigaragambya bateye ibiro  ya MONUSCO ndetse baranabisahura ari nako imihanda ifungishwa amabuye.

Nyuma y’iyo myigaragambyo yanenzwe bikomeye n’umuryango w’Abibumbye, UN, kuri ubu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma, ubuzima bwagararutse muri gurupema Mubambino muri teritwari ya Masisi  no mu gace ka Beni.

Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abamotari  ho basabaga ko MONUSCO yabavira mu gihugu kuko mu myaka isaga 22 nta musaruro yatanze.

Kugeza ubu mu bice bikorerwamo na MONUSCO umutekano wakajijwe ndetse kugeza ubu mu mihanda hari urujya n’uruza.

Iyi myigaragambyo mu Mujyi wa Goma muri teritwari ya Rutshuru yabereye mu duce twa Rwindi,Nyamilima. Naho muri twritwari ya Nyiragongo ni Munigi ,Kanyabayonga muri Lubero ndetse no muri Beni na Butembo.

Muri utu duce hakaba hakajijwe umutekano mu rwego rwo kurinda abayobozi ndetse n’abakozi ba LONI.

Radio Okapi yatangaje ko  iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 15 n’abandi 60 bakomeretse  bahunga.