Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

RUSIZI: Umuceri udatoneye ikilo ni Frw 410, abahinzi bavuga ko bahojejwe amarira

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/07/15 3:55 PM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bongeye kumwenyura nyuma y’uko ikilo cy’umuceri udatonoye mu bwumvikane bwa Koperative z’abahinzi n’abanyenganda bawugura bagishyize kuri Frw 410.

Abahinzi bavuga ko igiciro cya Frw 270 bagurirwagaho kitajyanye n’imbaraga bashora bahinga umuceri

Mu gihe gishize abahinzi bagiye bagaragaza ko bakoresha imbaraga nyinshi mu buhinzi bw’umuceri nyamara igiciro bagurirwaho n’inganda ziwutunganya kidahwanye n’izo mbaraga bakoresha.

Related posts

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

2022/08/17 1:56 AM

Bamwe mu bahinzi ngo bari barafashe umwanzuro wo kuva mu buhinzi bw’umuceri bagahinga indi myaka, ariko kuri ubu barashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabahuje n’amakoperative n’abanyenganda bagura n’abagurisha umuceri bakivuganira igiciro.

Bavuga ko igiciro gishya bari kugurirwaho bizeye ko kizatuma umuhinzi w’umuceri muri Bugarama agera ku iterambere.

NSHIMYIMANA Alex ni umuhinzi w’umuceri wo muri koperative ya COGEMU, ati “Igiciro ntabwo cyari kijyanye n’ibyo umuhinzi ashyira mu buhinzi. Igiciro cyari Frw 270 ku muhinzi, ubu igiciro ni Frw 400 ku muceri w’imbatura, umuceri umuremure ni Frw 410. Ni igiciro cyiza gisobanutse, kijyanye n’igihe.”

BAMENYA Jean Pierre na we ni umuhinzi w’umuceri mu kibaya cya Bugarama ati “Twari tumaze gucika intege zo guhinga umuceri, twawugurishaga ku mafaranga macye.  Ikiro cy’udatonoye yari Frw 270 tukabona duhomba, twari tugiye kwihingira imyumbati n’ibigori nibyo byarushaga agaciro umuceri.”

Bugarama ni hamwe mu hera umuceri mwinshi mu Rwanda

HABIHIRWE Boniface ni umuyibozi wungirije  wa Koperative KEHEMU na yo ikorera mu kibaya cya Bugarama yasobanuye ko amafaranga umunani akatwa umuhinzi ava ku giciro cyemejwe asigara muri koperative agakora imirimo iteza imbere koperative.

Ati “Ntagihe umuhinzi yagiraga cyo kwiga igiciro, byigirwaga hejuru bikaza ari nk’itangazo.”

Yavuze ko ayo mafaranga umunani n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA kiyazi, akaba afasha koperative mu mirimo irimo no guhemba abakozi.

UMWANGANGE Josephine  ni umucungamutungo w’uruganda Bright General Company LTD (BGC) rutunganya umuceri muri Bugarama yavuze ko abahinzi ari abafatanyabikorwa babo, ndetse ko ari bo batuma babona akazi, yemeza ko igiciro gito kitari kijyanye n’ibiciro biri ku isoko ry’ibyo bajya kugura mu mafaranga baba bagurishije umuceri.

Ku itariki ya 21 Kamena 2022 Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo rigaragaza igiciro fatizo inganda zitagomba kujya hasi bagurira abahinzi umuceri.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.Rw /I Rusizi

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Rutsiro: Abantu batamenyekanye biraye mu rutoki rw’ushinzwe umutekano barambika hasi

Inkuru ikurikira

Mu burambe afite, Perezida Museveni yasabye Congo gukemura ikibazo cya M23 mu biganiro

Inkuru ikurikira
Mu burambe afite, Perezida Museveni yasabye Congo gukemura ikibazo cya M23 mu biganiro

Mu burambe afite, Perezida Museveni yasabye Congo gukemura ikibazo cya M23 mu biganiro

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Kigali: Mu buryo busa nko kwigumura abamotari banze gukoresha Mubazi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

RDC: Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ahacukurwa amabuye y’agaciro

2022/08/17 3:08 AM
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

2022/08/17 1:56 AM
Umusore n’umukobwa bafatiwe i Rubavu bikoreye magendu

Umusore n’umukobwa bafatiwe i Rubavu bikoreye magendu

2022/08/17 1:56 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010