Umubyeyi wa Theo Bosebabireba arembeye mu bitaro by’i Rwinkwavu

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye ku izina rya Theo Bosebabireba amaze iminsi arwaje umubyeyi we mu bitaro by’i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ise wa Theo Bosebabireba arwariye mu bitaro by’i Rwinkwavu

Theo Bosebabireba yatangaje ko Ise umubyara yagiye mu bitaro kuwa 12 Nyakanga 2022 akaba arwaye indwara y’umutima.

Uyu muhanzi na mushiki we nibo barwaje uyu musaza umaze igihe ahanganye n’ibibazo by’indwara y’umutima.

Bosebabireba yagize ati “Ndasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo umubyeyi we yoroherwe anakire.”

Uyu muhanzi arwaje umubyeyi we nyuma yo kuva mu giterane gikomeye yaririmbyemo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke.

Theo Bosebabireba na Se umubyara mbere y’uko ajya mu bitaro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW