Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove, mu Mudugudu wa Nyabihu barasaba ko bakubakirwa umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke kuko ivumbi ryawo rishobora kubatera indwara ndetse ko uwo uri kugira ingaruka ku mibereho yabo n’imigenderanire mu Mujyi wa Kigali.
Muri 2021 nibwo Minisiteri y’ibikorwaremezo yari yatangaje ko uyu muhanda ureshya na kilometro 68,7 uturuka ku giti cy’inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya ugakomeza iShyorongi mu Karere ka Rulindo ugiye gukorwa ariko magingo aya ntabwo imirimo yo kuwukora iratangira.
MININFRA yari yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo gusana uyu muhanda hashyirwamo laterite mu gihe ibikorwa byo gushyiramo kaburimbo byari biteganyijwe ko bitangira muri Kamena 2021.
Imirimo yo gushyiramo laterite yarakozwe ariko umwaka wa 2021 warangiye imirimo yo gutangira gushyiramo kaburimbo nk’uko byari biteganyijwe itaratangira.
Maniraguha Elisse , utuye muri uyu Murenge , yavuze ko babwiwe ko uzakorwa ariko imyaka ibiri igiye gushira utarakorwa.
Yavuze ko nk’abakorera mu bice byo muri Nyarugenge bibasaba kwitwaza imyambaro n’inkweto ebyiri kubera ivumbi ry’uwo muhanda, ibintu bavuga ko bibabangamiye.
Yagize ati “Ikibazo cy’uyu muhanda kimaze igihe kinini,leta ivuga ko igiye kuwukora ariko ugasanga nta gisubizo batanga.Hashize nk’imyaka nk‘ibiri baraza baratsindagira ariko nabwo bashyiramo amabuye adashobotse, ku buryo bitamaze amezi atatu. Umuhanda uragenda uhinduka igisoro.”
Yakomeje ati “Abantu bagerageza kuhatura kuko ni hafi ya Nyabugogo, ariko umuntu araza akahatura, yamara nk’icyumweru agasubira iKigali, abari bafite amazu abenshi bahise basubira I Kigali. Ivumbi riba ririmo bisaba ngo ugendane imyenda yo guhindura, mbese n’inkweto zo guhindura ku buryo niba ari office ukoreramo bisaba ko ubanza kujya ahantu mu bwogero, ndetse ugahindura indi myenda.”
Uyu muturage avuga kandi ko ku bantu batega imodoka za rusange kubona imodoka bibagora cyane mu masaha ya nimugoroba ibintu avuga ko bibangamiye imikorere yabo.
- Advertisement -
Ati “ Biratugoye cyane buri wese yibaza icyo gukora, dutekereza kuhimuka kubera ikibazo cy’umuhanda. Abaturanyi bacu benshi bagiye bagenda ndetse n’abagihari ni ukwihangana . Byibuze nubwo badutsindagirira ku buryo n’imodoka yakora incuro nyinshi ikagabanya umurongo uri ku muhanda.”
Undi nawe witwa Murengezi Joseph, yabwiye UMUSEKE ko abatuye mu Nzove batagitaha ubukwe bwo mu Mujyi wa Kigali rwagati kubera ivumbi ryinshi kandi ko bafite impungenge zo kurwara indwara z’ubuhumekero.
Yagize ati “Umuhanda uratubangamiye bitewe n’ivumbi ryinshi, mbese tugakekako wadutera n’igituntu. Iyo izuba rivuye hagati ya saa mbili na saa kumi nimwe haba hari ivumbi ryinshi cyane.
Ubundi nta muntu ujya utaha ubukwe avuye mu Nzove ngo abe yataha ubukwe iKigali. Kuko ugerayo ikote ryahindanye, niyo tugeze muri Nyabugogo usanga abantu benshi batwinuba kuko usanga tuba turimo twihungura ivumbi, ririmo ritumuka ni mu baturage.”
Mu 2019 Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente , yasuye imirimo yo kubaka uyu muhanda, icyo gihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutunganya imihanda,RTDA, kimugaragariza ko imirimo yo kubaka igice cy’itaka rya Laterite cyagombaga kuzura gitwaye miliyari 10Frw.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yitegereje imirimo yakozwe asaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwawo nyuma yo gusanga hari aho utari gukorwa uko bikwiriye.
UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RTDA, ngo umenye igihe imirimo yo kuyubaka izakorerwa, umunyamakuru sabwa kwandika ubutumwa bwa email ngo ahabwe amakuru yimbitse ariko iminsi ine nta makuru yigeze ahabwa.
Gusa Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RTDA , yigeze kubwira RADIO\TV1 ko uyu muhanda wakabaye warakozwe gusa waje gutinzwa no kubura amafaranga.
Uyu muhanda NZOVE-Ruli –Gakenke witezweho korohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse n’imigenderanire n’Umujyi wa Kigali.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW