Umunyamakuru Eric Dinho yahawe akazi muri Bugesera FC

N’ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC butarabitangaza ku mugaragaro, ariko bwamaze gukora impinduka muri iyi kipe.

Itangishaka Eric Dinho yagizwe Team Manager wa Bugesera FC

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye avuga ko Itangishaka Eric uzwi nka Dinho usanzwe akorera RBA, yamaze guhabwa akazi na Bugesera FC ndetse n’amasezerano yamaze kuyasinya.

Uyu mukozi mushya w’iyi kipe y’i Burasirazuba yahawe akazi ko kumenya ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Management), asimbuye Mugunga Alexis kuri uyu mwanya.

Undi munyamakuru umaze iminsi avugwa muri Bugesera FC, ni Hitimana Jean Claude ukorera RadioTV10, bivugwa ko ashobora kuzahabwa umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’iyi kipe y’iwabo.

Muri RBA, Dinho azwi mu makuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi

UMUSEKE.RW