Yanga yaguze umukinnyi wakinnye mu Bwongereza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bikorwa hagati y’impande zombi, Gaël Bigirimana yemeye gusinyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Yanga SC.

Gaël Bigirimana (uri ibumoso) yagaragaje akanyamuneza ko kuba umukinnyi wa Yanga SC

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 ukina mu gice cyo hagati (6), akimara kwerekanwa yavuze ko yishimiye kuza gukinira ikipe nkuru nka Yanga SC inakunzwe na benshi muri Tanzania.

Gaël yakiniye amakipe arimo Newcastle United yo mu Bwongereza, Glentoran yo muri Écosse, Rangers yo muri icyo gihugu, Coventry yo mu Bwongereza n’izindi.

Yamwenyuraga
Gaël yavuze ko aje gufatanya na Yanga SC kwegukana ibikombe

UMUSEKE.RW