AMAFOTO: Amavubi yakoreye imyitozo ya Mbere i Huye

Mu gukomeza gutegura umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera muri Algéria umwaka utaha, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yakoreye imyitozo ya Mbere kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umutoza mukuru yatangije imyitozo kuri Stade ya Huye ahazabera umukino wo kwishyura

Nyuma yo kuva muri Tanzania u Rwanda ruganyije na Éthiopia 0-0, igikurikiyeho ni ugutegura neza umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 3 Nzeri 2022.

Abakinnyi bose b’Amavubi, nta n’umwe ufite ikibazo kuko bose uko ari 25 bari bagiye gukina umukin ubanza, baracyari mu mwiherero kandi barakora neza imyitozo uko bikwiye.

Amakuru aturuka mu mwiherero w’Amavubi, avuga ko umwuka ari mwiza, intero ari imwe gusa yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Éthiopia nk’uko byagenze muri CHAN yabereye muri Cameroun.

Kugira ngo ikipe y’u Rwanda isezerere Éthiopia, birayisaba gutsinda, yaba mu minota 90 cyangwa mu nyongera, cyangwa biciye muri za penaliti. Mu gihe Éthiopia na yo biyisaba gutsinda cyangwa kunganya ariko amakipe yombi yinzijanije.

Jacques yiteguye kuzatsinda ibyo yahushije mu mukino ubanza
Tuyisenge Jacques na Haruna Niyonzima biteguye gufasha Amavubi kubona indi tike ya CHAN ya 2023
Rwatubyaye ahamya ko ameze neza yanafasha Amavubi
Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports ameze neza mu myitozo

UMUSEKE.RW