AMAFOTO: Bwanakweli yasinyiye ikipe yo muri Zambia

Umunyezamu w’Umunyarwanda, Bwanakweli Emmanuel uherutse kwerekeza muri Zambia, yasinyiye ikipe ya City Of Lusaka FC yo mu Cyiciro cya Mbere.

Bwanakweli Emmanuel ni umukinnyi mushya wa City Of Lusaka FC yo muri Zambia

Uyu munyezamu waherukaga mu ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Bwanakweli aganira na UMUSEKE, yavuze ko yishimiye ubuzima bushya agiye gutangira kandi yiteguye kugaruka mu bihe bye byiza.

Ati “Ndishimye cyane. Ni byiza guhindura, ukajya kureba uko ahandi bimeze. Ni iby’agaciro kuba ndi hano. Nje gukora cyane nkagaruka mu bihe byanjye byiza nahozemo.”

Ubwo yavaga mu Rwanda, yafashijwe n’umutoza Albert Mphande wigeze kumutoza muri Police FC, akaba ari nawe wazamuye iyi City Of Lusaka FC ariko agatandukana nayo ikizamuka.

Bwanakweli ahasanze Nizeyimana Mirafa uherutse gukinira amakipe arimo Zanaco FC ariko ubu akaba nta kipe afite ahubwo yarahisemo kuhakura umugore.

Uyu munyezamu yakiniye amakipe arimo Police FC, Kiyovu Sports na Sunrise FC yavuyemo ubwo yerekezaga muri Zambia.

Azakinira City Of Lusaka FC mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa

UMUSEKE.RW