Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach volleyball], yasoje amarushanwa ahuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonweal games] iri ku mwanya wa Kane.

Ntagengwa na Gatsinzi basoje ku mwanya wa Kane

Ni urugendo rutorohereye iyi kipe y’Igihugu ariko bijyanye n’uko Ntagengwa na Gatsinzi bari bahagaze, bagiye bimana u Rwanda kugera aho basezererwa bageze muri ½ cy’iri rushanwa.

Imikino y’amajonjora ntabwo yagoye u Rwanda kuko rwabashije gutsinda imikino ibiri ibanza, aho rwahereye kuri Afurika y’Epfo rutsinda amaseti 2-0, rukurikiza ibirwa bya Maldive ku maseti 2-1.

Umukino wa Gatatu utari ufite kinini uvuze k’u Rwanda, rwatsinzwe na Australia amaseti 2-0 ariko ntacyo uyu mukino wahdinuye kuko abasore b’u Rwanda bari bageze muri ¼.

Muri ¼, abasore b’u Rwanda bongeye kurwimana ubwo batsindaga Nouvelle Zélande amaseti 2-0, ariko muri ½ rusezererwa na Australia ku maseti 2-0. Mu gushaka umwanya wa Gatatu, ntabwo u Rwanda rworohewe kuko rwatsinzwe n’u Bwongereza amaseti 2-0.

Ibi bisobanuye ko u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane muri iyi mikino ya Commonwealth iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham.

Ni ku nshuro ya Mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino muri beach volleyball. Aha niho bamwe bahera bahamya ko Ntagengwa na Gatsinzi ari abakinnyi bakwiye gukomeza gukurikiranwa neza.

Byari ibyishimo ku Banyarwanda

UMUSEKE.RW