Gikondo-Mburabuturo: Umuri Foundation yasubukuye amarushanwa y’abana

Ubuyobozi bw’Irerero rya Umuri Foundation, bwongeye gusubukura amarushanwa yiswe 6 Aside Street Football Tournament ahuza abana bari mu biruhuko, ariko bagafashwa gukuza impano zabo.

Umuri Foundation yongeye gusubukura amarushanwa ahuza abana

Ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Jimmy Mulisa washinze akaba anayobora Irerero rya Umuri Foundation, n’abo bafatanya, bongeye gusubura amarushanwa ahuza abana baba bari mu biruhuko.

Aya marushanwa yiswe 6 Aside Street Football Tournament, yasubukuriwe i Gikondo-Mburabuturo mu Akarere ka Kicukiro ku kibuga gisanzwe kizwiho kuzamura abakinnyi batandukanye.

N’ubwo aba bana bari bahuriye i Mburabuturo, ariko baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurizwa muri aya marushanwa yo kubafasha kuzamura impano zabo.

Abazitwara neza kurusha abandi, bazahurizwa hamwe mu Irerero rya Umuri Foundation bakomeze gufashwa kubyaza umusaruro impano bafite yo gukina umupira w’amaguru.

Jimmy Mulisa washinze iri rerero, yavuze ko uretse kuba iri rushanwa ryatangiriye mu Akarere ka Kicukiro, hari gahunda yo kuzenguruka mu tundi Turere tugize Umujyi wa Kigali hagashakwa abafite impano zo gukina kurusha abandi.

Ati “Ni igice cya Kabiri cy’iri rushanwa. Hari abana baje turabafasha gukina no kwiga bakabijyanisha. Tugiye kuzenguruka tuve Kicukiro, tujye Nyarugenge, tujye Gasabo. Ibi byose tubikora ngo dufasha abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru. Tunabibutsa ko gukina bagomba kubijyanisha no kwiga.”

Jimmy Mulisa yakomeje avuga ko n’ubwo aya marushanwa ari kubera mu Mujyi wa Kigali, ariko bazayagura akaharenga gusa urwego rw’Umujyi wa Kigali nta nkunga ruratangira gushyira muri aya marushanwa.

Bamwe mu bakiniye Amavubi barimo Kamanzi Karim, Uwimana Abdoul n’abandi, baba baje gukurikirana aya marushanwa ndetse bagafata umwanya wo kuganiriza abana babibutsa ko bakwiye kugira intego mu buzima bwabo kandi bakagira ikinyabupfura.

- Advertisement -

Aya marushanwa akinwa n’abahungu n’abakobwa bari mu kigero cyo guhera ku myaka 13 kugeza kuri 15.

Irerero rya Umuri Foundation risanzwe rifasha abana gukuza impano zabo, ryashinzwe mu 2019.

Abana bafite inzozi zo kuzagera kure biciye muri Umuri Foundation
Ikibuga cya Mburabuturo kizwiho kuzamura impano za benshi
Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation ahamya ko bazakomeza gufasha abana gukuza impano zabo
Kamanzi Karim wakiniye Amavubi aba yaje kuganiriza abana
Hari abana benshi ku kibuga
Abana b’i Mburabuturo bakinnye karahava

UMUSEKE.RW